Anita Pendo yabwiye IGIHE ko yasezeye ku mpamvu ze bwite, anaboneraho umwanya wo gushimira abo bakoranye bose muri RBA.
Ati “Ni ibintu bidasanzwe kumara imyaka 10 mu kigo kimwe, ni iby’agaciro kuba uyu munsi ndi umwe muri bake bari bamazemo iyo myaka yose. Nahigiye byinshi kandi baramfashije. Ni ahantu nubakiye izina, mpungukira n’ubumenyi. Ndashimira ubuyobozi bwa RBA ndetse n’abakozi bose twabanye.”
Anita Pendo yavuze ko nubwo yasezeye muri RBA mu gihe kiri imbere azatangaza ibindi yekerejemo.
Anita Pendo ni umunyamakuru wamamaye cyane mu bitangazamakuru binyuranye akaba umu-DJ n’umuyobozi w’ibitaramo bikomeye mu Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!