00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Anita Pendo na Eric Omondi bongewe mu bazasusurutsa ‘Amahoro Festival’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 Ukwakira 2021 saa 09:57
Yasuwe :
0 0

Umunyarwenya Eric Omondi na Anita Pendo wo mu Rwanda bongewe ku rutonde rw’abazasusurutsa abazitabira Iserukiramuco ‘Amahoro Festival’ rigiye kubera muri Kenya.

‘Amahoro Festival’ ni iserukiramuco rizabera muri Kenya, tariki 26 Ugushyingo 2021.

Ubuyobozi bw’iri serukiramuco bwari buherutse gutangaza Edouce Softman na Kidum nk’abahanzi bazasusurutsa abazaryitabira.

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Eric Omondi n’Umuyobozi wa ‘Amahoro Festival’ babwiye abakunzi b’imyidagaduro ko uyu munyarwenya azitabira iri serukiramuco batumiyemo na Anita Pendo nk’uzavanga imiziki (Deejay).

Anita Pendo watumiwe muri iri serukiramuco asanzwe ari umunyamakuru, umushyushyarugamba n’umu Dj ubivanga byose.

Ni ubwa mbere ‘Amahoro Festival’ igiye kuba, icyakora nubwo rihereye muri Kenya, byitezwe ko ari ibirori bizajya bibera mu bindi bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

Abariteguye bahamya ko iri serukiramuco rizafasha abahanzi bo mu Karere guhura mu buryo bworoshye ndetse bakaba bagira n’imishinga bakorana.

Anita Pendo agiye gucuranga mu ‘Amahoro Festival’
Eric Omondi yatangajwe nk'umunyarwenya uzasusurutsa abantu muri iri serukiramuco
Hari habanje gutangazwa Edouce na Kidum nk'abazataramira abazitabira iri serukiramuco

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .