Anita Pendo, Gitego na Dj Ira basoje umwaka mu mwambaro w’abavura COVID-19 (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Mutarama 2021 saa 05:42
Yasuwe :
0 0

Ikiganiro The Jam Special gipfundikira umwaka wa 2020 cyaranzwe n’udushya! Bikimara kumenyekana ko kizaba mu ishusho idasanzwe hari benshi batangiye guhihibikana bashyira ku ruhande imirimo yose kugira ngo kizabe bafite umwanya uhagije wo kucyihera ijisho.

Iki kiganiro ubusanzwe kiba mu minsi y’imibyizi cyakozwe na Anita Pendo, Gitego na Dj Ira ndetse ni nayo kipe ikora igisanzwe.

Icyabaye mu gusoza uyu mwaka cyo cyari cyihariye kuko cyabaye, ubwo hasozwaga umwaka wa 2020 waruriye benshi cyane ko mu ngeri zose z’ubuzima bwa buri munsi cyakozemo nta muntu wabonye aho agicikira.

Nk’ibisanzwe buri kiganiro kiba gifite agashya kacyo. Kuri uyu wa Kane 31 Ukuboza 2020 bwo baje bambaye nk’abaganga.

Muri iki kiganiro bakoze, bashimiye abantu batandukanye barimo Polisi y’Igihugu yagize uruhare rukomeye mu gukangurira abantu kubahiriza ingamba za COVID-19, abaganga bitaye ku bantu muri ibi bihe ndetse n’itangazamakuru ryatangazaga uko ibijyanye n’iki cyorezo bihagaze.

Anita aheruka kubwira IGIHE ko iyo bategura ibiganiro nk’ibi bibatwara imbaraga nyinshi cyane mu mitegurire, kuko bisaba kujyanisha n’igihe ibyo ababareba bakeneye.

Ati “Bidusaba gukoresha imbaraga zose, turicara tukaganira, tugategura uko ikiganiro cyakorwa neza kikaryohera abadukurikira. Duhora twifuza ko cyagaragaramo udushya dutuma abantu barushaho kuryoherwa.”

Iki kiganiro cyaraye kibaye cyakozwe mu buryo bw’urwenya ruvanze n’umuziki, ibintu byatumye ugihanze ijisho adapfa kurambirwa, nubwo cyabaga mu masaha ya nijoro.

Itangazamakuru ryashimiwe ku ruhare rwaryo mu gusakaza ubutumwa bwo guhangana na Coronavirus
Anita Pendo ni uku yaserutse muri iki kiganiro yambaye
Anitha Pendo na bagenzi be bashimiye Polisi y'Igihugu
Bashimiye abaganga
Dj Ira yavangaga imiziki yambaye nk'abaganga
Iki kiganiro gihorana udushya

Amafoto: Umuti Studio


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .