00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Anita Pendo amaze iminsi mu bitaro

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 March 2025 saa 10:34
Yasuwe :

Anita Pendo usanzwe ari umunyamakuru wa Kiss FM ariko umaze iminsi atumvikana mu kiganiro asanzwe akora buri gitondo, amaze iminsi mu bitaro aho ari kwivuza indwara zitandukanye.

Amakuru y’uko amaze iminsi amerewe nabi, Anita Pendo yayemereye IGIHE ahamya ko yagiye mu bitaro ku wa 24 Werurwe 2025 aho arwariye ahitwa ‘Horebu Medical Clinic’.

Mu kiganiro kigufi twagiranye yagize ati “Nibyo maze kwa muganga iminsi kuko nahageze ku wa 24 Werurwe 2025, nkurikije uko biri ubu byibuza biri kuza, hari icyizere ko ndi bukire.”

Anita Pendo yari aherutse kwerekeza kuri Kiss FM, aho yatangiye gukora ku wa 6 Nzeri 2024 mu kiganiro ‘Breakfast’ akorana na Rusine.

Pendo wari umaze imyaka 10 mu kigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru, RBA, icyo gihe yagisezeyeho ahamya ko yahagiriye ibihe byiza.

Muri RBA Anita Pendo yamenyekanye mu biganiro nka Magic Morning, Friday Flight na The Jam nubwo hari n’ibindi yashoboraga kugaragaramo.

Anita Pendo ni umunyamakuru wamamaye cyane mu bitangazamakuru binyuranye akaba Umu-DJ n’umuyobozi w’ibitaramo bikomeye mu Rwanda.

Anita Pendo amaze iminsi mu bitaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .