Amakuru y’uko amaze iminsi amerewe nabi, Anita Pendo yayemereye IGIHE ahamya ko yagiye mu bitaro ku wa 24 Werurwe 2025 aho arwariye ahitwa ‘Horebu Medical Clinic’.
Mu kiganiro kigufi twagiranye yagize ati “Nibyo maze kwa muganga iminsi kuko nahageze ku wa 24 Werurwe 2025, nkurikije uko biri ubu byibuza biri kuza, hari icyizere ko ndi bukire.”
Anita Pendo yari aherutse kwerekeza kuri Kiss FM, aho yatangiye gukora ku wa 6 Nzeri 2024 mu kiganiro ‘Breakfast’ akorana na Rusine.
Pendo wari umaze imyaka 10 mu kigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru, RBA, icyo gihe yagisezeyeho ahamya ko yahagiriye ibihe byiza.
Muri RBA Anita Pendo yamenyekanye mu biganiro nka Magic Morning, Friday Flight na The Jam nubwo hari n’ibindi yashoboraga kugaragaramo.
Anita Pendo ni umunyamakuru wamamaye cyane mu bitangazamakuru binyuranye akaba Umu-DJ n’umuyobozi w’ibitaramo bikomeye mu Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!