00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Angelina Jolie yongeye kujyana Brad Pitt mu nkiko amushinja kumuhohotera

Yanditswe na
Kuya 7 Ukwakira 2022 saa 09:57
Yasuwe :

Umukinnyi wa filime, Angelina Jolie yatanze ikirego mu nkiko ashinja Brad Pitt wahoze ari umugabo we kumuhohotera igihe bari mu ndege bwite bigateza ingaruka zikomeye ku mubano wabo wahise useswa kuva icyo gihe.

Angelina Jolie w’imyaka 47 n’abunganizi be mu mategeko bashinja Brad Pitt gusinda bikabije agasagarira uyu mugore n’abana babo babiri ubwo bari mu rugendo bava mu Bufaransa berekeza Los Angeles mu 2016.

Inyandiko ziri mu nkiko zivuga ko Brad Pitt yafashe Angelina n’abana babo akabasukaho inzoga ari na ko ababwira amagambo mabi atuka uyu muryango.

Ibi byatumye abana bagira ikibazo cy’ihungabana ku buryo n’ubu batishimira guhura na Brad Pitt.

Ikindi kivugwa ni uko muri urwo rugendo rwo ku itariki 14 Nzeri 2016 habayemo amakimbirane yatumye Angelina akomereka ku nkokora.

Hagati aho Brad Pitt w’imyaka 58 ahakana ibyo arengwa byose.

Iki kirego cyongeye kubyutswa cyari cyakozweho iperereza na FBI mu 2016 ariko nyuma kiza guhagarikwa kubera impamvu zitatangajwe.

Angelina Jolie na Brad Pitt bari bfite akabyiniriro ka Brangelina. Bahawe gatanya muri Mata 2019 nyuma y’imyaka itatu bari bamaze badacana uwaka.

Angelina Jolie yongeye mu nkiko Brad Pitt wahoze ari umugabo we
Angelina Jolie ashinja uwari umugabo we kumukorera ihohotera ubwo bari mu rugendo mu 2016

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .