Pagesix yatangaje ko impapuro uyu mugore w’imyaka 49 yashyikirije urukiko ku wa 25 Nyakanga, yagaragaje uyu mugabo w’imyaka 60 ashaka ko hari amasezerano asinya azwi nka “Confidentiality agreement’’ kugira ngo hagire bimwe mu byo agomba gushyira hanze mu rubanza bafitanye atazatangaza.
Aya masezerano uyu mugore avuga ko Pitt ashaka ko bayasinya, kugira ngo azatwikire ibirego by’ihohotera biri ku mutwe w’uyu mugabo. Jolie na Pitt barushinze mu 2014 batandukana mu 2019. Kuva ubwo batangira inkundura mu nkiko kugeza n’uyu munsi itararangira.
Abana ba Britney Spears bashaka kwiyunga na sekuru
Abahungu b’umuhanzikazi Britney Spears bagaragaje ko bashaka kwiyunga na se w’uyu mugore Jamie Spears, bamaze igihe badacana uwaka nyuma y’aho mu 2021 uyu musaza yambuwe inshingano zo gukurikirana umukobwa we mu cyiswe ‘Conservatorship’.
Ibi byatumye umubano wa Britney na se utaba mwiza ndetse bigira ingaruka no ku w’abana be n’uyu mubyeyi ubyara uyu muhanzikazi. Gusa hari amakuru avuga ko aba buzukuru b’uyu musaza bamaze iminsi bavugana na we ndetse bakaba bashaka kujya kumusura no kwiyegereza abandi bo mu muryango wabo cyane uvukamo nyina.
TMZ yatangaje ko ifite amakuru agaragaza ko abahungu ba Britney Spears, yabyaranye na Kevin Federline; Preston na Jayden bateguye urugendo rwo kujya gusura sekuru. Uru rugendo ntabwo biramenyekana niba nyina azaba arurimo gusa bo bamaramaje bashaka kugira umubano wihariye na sekuru. Ibi bikaba bishobora kuba inzira yo kunga na nyina n’uyu mubyeyi we.
Ikayi irimo indirimbo za Lil Wayne iri ku isoko
Ikayi Umuraperi Lil Wayne yanditsemo ‘lyrics’ z’indirimbo ze yashyizwe mu cyamunara. TMZ yatangaje ko iyi kayi yo mu myaka yo mu 1990 y’uyu muhanzi yashyizwe ku isoko kuri miliyoni $5, nyuma y’imyaka itanu yari ishize iyi kayi yari yabanje gushyirwa ku isoko ku bihumbi $250 hakaza kuzamo ibibazo ntigurishwe.
Moments in Time yashyize ku isoko iyi kayi mu 2019 yari yabikoze ivuga ko ishaka guteza cyamunara inyandiko ya Lil Wayne mu izina ry’umuntu wavugaga ko yayitoraguye mu modoka, yigeze kuba iya Cash Money Records ireberera inyungu uyu muhanzi.
Icyo gihe habayeho kwitabaza inkiko ndetse Lil Wayne wavugaga ko ashaka umutungo we mu by’ubwenge aratsindwa, urukiko rujya ku ruhande rw’uwavugaga ko yatoraguye ikayi yanditsemo imirongo y’indirimbo ye.
Cardi B yikomye abavuga ko Offset atamubereye umugabo mwiza
Umuraperi Cardi B uheruka gutangaza ko atwite umwana wa gatatu we na Offset, ndetse nyuma hakajya hanze amakuru avuga ko uyu mugore yamaze kwaka gatanya nyuma y’ibihuha byo gucibwa inyuma kwe; yamaganye abavuga ko uyu mugabo atigeze amufasha ku nshigano z’urugo n’izo kurera abana.
Ni nyuma y’inkuru zavugaga ko Offset yihungije inshingano za kigabo. Uyu mugore yanditse kuri Instagram avuga ko ntacyo ashinja uyu mugabo, agaragaza ko nta muntu yigeze atuma mu itangazamakuru yaba mu nshuti ze cyangwa mu muryango we ngo bajye gutanga aya makuru yita ibihuha.
Nyuma y’aho hagiye hanze amakuru yavugaga ko Cardi B yatse gatanya, hagiye hanze andi avuga ko kimwe mu byatumye Cardi B yaka gatanya harimo no kuba Offset ataruzuzaga inshingano za kibyeyi zo kwita kubana n’ibindi nkenerwa mu rugo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!