Uyu mukinnyi wa filime yahishuye ko yaretse kunywa itabi kubera filime ya ‘Tomb Raider’ yakinnye mu 2001 iri muzatumye amenyekana.
Yabigarutseho ubwo yakiraga igihembo mu birori bya International Film Festival byabereye i California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yagarutse ku buryo gukina filime byamuhinduriye ubuzima yaba mu buryo bw’amafaranga n’imyitwarire, akareka itabi ndetse akubaka umubiri mu buryo atatekerezaga.
Yavuze ko gukina filime byatumye areka itabi burundu. Ati “Njya gukina Tom Raider nari nsanzwe nywa amapaki abiri y’itabi ku munsi. Byahise biba ngombwa ko ngira imwe mu mico yanjye ndeka ntarinzi ko bishoboka”.
Uyu mugore yakomeje ati “Bitewe n’uko nagombaga gukina ndi indwanyi, bantegetse guhindura imirire ndetse bashyira ku myitozo ngororamubiri ikaze. Namaze amezi menshi nkora imyitozo amanywa n’ijoro ku buryo ntabonaga umwanya wo gukora ibindi. Ni na bwo bahise bambuza kunywa itabi”.
Yavuze ko yumvaga azareka itabi by’igihe gito kugeza arangije gukina iyo filime, icyakora nyuma biba umuco arireka burundu. Ati “Urumva rero ko filimi zahinduye byinshi mu buzima bwanjye”.
Angelina Jolie w’imyaka 49 ni umwe mu bagore bakina filime bubatse izina i Hollywood no ku rwego mpuzamahanga.
Yamenyekanye nko muri ‘Original Sin’, Mr & Mrs Smith’, ‘The Tourist’, ‘Malificient’ n’izindi zirimo n’iyo ‘Tomb Raider’ yamuhinduriye ubuzima mu buryo bw’amikoro n’imyitwarire.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!