Ange & Pamella bacyeje abababanjirije muri Gakondo barimo Kayirebwa mu ndirimbo yabo nshya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Gashyantare 2021 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Ndayishimiye Angel na Bamureke Pamella, abakobwa b’impanga bazwi cyane mu bitaramo bafasha umuhanzikazi Cécile Kayirebwa bashyize hanze indirimbo bavugamo abahanzi bafite igisobanuro gikomeye kuri bo mu muziki gakondo.

Iyi ndirimbo aba bakobwa bayise ‘Ndamurika’. Hari aho baririmba bati “Ndamurika ibyansi, n’ibihinga, ndamurika abonkejwe nk’inkongoro, ndamurika abonkeshejwe n’imisengo n’amagaju, n’amasine […] Ndamurika!”

Bakomeza bavugamo amazina atandukanye y’abahanzi bakomeye mu Rwanda bakanyujijeho muri gakondo barimo Muyango, Cécile Kayirebwa bita Nyamboyicyeza, Masamba Intore, Uwera Florida na Nyiranyamibwa.

Ndayishimiye Angel yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo bayikoze ivuye ku bantu bababanjirije muri gakondo, batanze umusanzu ukomeye kuri iyi njyana isigasira umuco nyarwanda.

Ati “Ni indirimbo twakoze ivuye ku bantu batubanjirije muri gakondo tureba umusanzu cyangwa ibuye bashyize ku muziki nyarwanda by’umwihariko uwa gakondo turavuga tuti reka tubamurikire n’abandi kuko abenshi bayikora n’ubu.”

Yakomeje avuga ko ariyo mazina bahisemo nta kintu bagendeyeho kidasanzwe gusa yemeza ko na none muri bo harimo ab’ingenzi cyane mu buzima bwabo bw’umuziki.

Ati “Niyo mazina twashyizemo ariko indirimbo iyo uyitagiye wumvamo ko tuvuga abandi benshi abo twahisemo rero mu mazina nta kintu twagendeyeho ikindi gikomeye gusa muri bo harimo abantu b’ingenzi cyane ku buzima bwacu nka Nyamboyicyeza (Kayirebwa), Masamba Intore na Muyango. Aba mu buzima bwa buri munsi tubana n’inama zabo.”

Yavuze ko bafite imishinga myinshi mu minsi iri imbere bateganya gukora n’izindi ndirimbo no gukomeza kubana n’abanyarwanda babataramira hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Mu minsi ishize iri tsinda ryemerewe na Kayirebwa ufite ibigwi mu muziki ubufasha mu muziki wabo, nyuma y’igihe kinini bari bamaze bakorana.

Aba bakobwa ubundi batangiye umuziki mu 2008 ariko bakabya inzozi zabo mu 2016 ubwo bamenyanaga na Kayirebwa, habaye amarushanwa yo gushaka abantu bagombaga kumufasha mu gitaramo yagombaga gukorera mu Rwanda.

Icyo gihe yababonyemo impano abatunga inkoni, batoranywa mu bazamufasha, guhera ubwo kugeza uyu munsi akenshi baba bamuri hafi.

Bamaze gukora indirimbo zirimo ‘Impundu zanjye’ n’ubundi bahuriyemo n’uyu muhanzikazi wiyemeje kubaba hafi mu muziki wabo, ‘Gwera’, ‘Ndamurika’ bashyize hanze n’izindi.

Aba bakobwa ni impanga mu buzima busanzwe
Ange na Pamella bashimira abahanzi babanjirije mu gakondo barimo Kayirebwa
Ange na Pamella bamaze igihe batangiye kuririmba umuziki wa gakondo
Ange na Pamella bari mu bakibyiruka bake biyemeje guha umurongo wabo umuziki gakondo
Muyango uri hagati ari mu bahanzi aba bakobwa bavuze imyato mu ndirimbo yabo nshya
Masamba nawe uri mu bahanzi aba bakobwa bashimira, bamuririmbye mu ndirimbo yabo nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .