Ku wa Gatanu tariki 20 Mutarama 2023 nibwo Ice Prince yateguje abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga indirimbo ye nshya abasangiza amasegonda make yayo.
Ni amashusho yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ababaza igihe bashaka ko yazasohorera iyi ndirimbo ye nshya.
Muri aya mashusho, hagaragaramo umukobwa w’umunyarwandakazi Ange Bae, uri mu bakurikirwa n’abatari bake kubera ikimero cye.
Mu kiganiro yahaye IGIHE, Ange Bae yavuze ko nta wundi mubano wihariye afitanye n’uyu muhanzi uri mu bakomeye muri Nigeria uretse kuba ari inshuti zisanzwe.
Ati “Ice Prince ni inshuti yanjye isanzwe, ni uko yampaye akazi ko kugaragara mu mashusho y’indirimbo ye ndagakora kandi nkeka ko byarangiriye aho.”
Mbabazi Ange cyangwa se Ange Bae, azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’amafoto agaragaza ubwiza bwe akunze gusangiza abamukurikira.
Uyu mukobwa ubusanzwe azwi cyane ku iduka rye ricuruza imyenda y’abakobwa yaniyitiriye.
Ni umwe mu bakobwa bambara imyenda myiza kandi ifite agaciro bigakurura abatari bake bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!