Andy Bumuntu yeretswe urukundo nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Ukuboza 2020 saa 01:08
Yasuwe :
0 0

Andy Bumuntu yahaye abakunzi b’umuziki we impano ya Noheli n’ubunani! Uyu musore yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Snack’ yasamiwe hejuru n’abasanzwe bakunda ibihangano bye bo mu bihugu bitandukanye muri Afurika.

Iyi ndirimbo y’uyu musore irimo ubutumwa bugaragaza umusore witaka abwira umukobwa ko azakora buri kimwe cyose ngo amwegukana, hari aho amubwira ati “Ngaho taha iwawe mu gituza cyanjye mama, erega ntawakumara imbeho nkanjye, iturize ungume iruhande, uri umwamikazi nkaba umwami nyawe ukwiriye.”

Andy Bumuntu yavuze ko iyi ndirimbo ari impano yageneye abakunzi be muri iyi minsi mikuru.

Mu bitekerezo byinshi bimaze gutangwa benshi bafashwe n’amarangamutima bavuga ko impano y’uyu muhanzi itangaje, kandi nta na rimwe arabatenguha ahubwo ababera mushya.

Uwitwa LayLae, ati “Ntabwo ananirwa kutunezeza kuri buri ndirimbo ye. Dushaka kukwiba tukakugira Umunya-Kenya. Ntabwo uri Umunyarwanda gusa uri uwacu, turi wowe.”

Uwitwa Angie Kaboom we yagize ati “Umusore w’umunyarwanda wantwaye umutima, hano na none ba ‘snack’ yanjye. Ndi Umunya-Kenya.”

Uyu muhanzi umuziki we umaze kwaguka ku buryo abandi bantu benshi bo mu bihugu nka Somalia, Zambia, Uganda, Tanzania n’ahandi nabo bagiye bagaragaza ko bakunda ibihangano bye.

‘Snack’ ni indirimbo ya nyuma kuri Album ya mbere y’uyu muhanzi. Guhera muri Mutarama 2021 azatangira gukora kuri Album ye ya kabiri avuga ko yahaye umwihariko w’injyana gakondo y’Abanyarwanda. Yaherukaga gusohora indirimbo ‘KK 509 St’ yifashishijemo umunyamideli Cynthia [Cycy Beauty].

Indirimbo yaharuriye inzira uyu musore mu bihugu bitandukanye ariko cyane cyane muri Kenya, ni iyitwa ‘On Fire’ ndetse byanatumye iba indirimbo ye ya mbere yarebwe cyane kuri Youtube kuko ifite abamaze kuyinagaho akajisho bagiye kugera kuri miliyoni esheshatu.

Andy Bumuntu aheruka kubwira IGIHE ko arajwe ishinga no gukora ibihangano mpuzamahanga abanyarwanda biyumvamo ndetse nabo mu bindi bihugu babasha gusobanukirwa.

Kayigi Andy Dick Fred [Andy Bumuntu] w’imyaka 26 ni umvandimwe w’umuhanzi Umutare Gaby. Uyu musore yize ibijyanye n’amashanyarazi. Yatangiye umuziki mu 2009. Yanabaye umwe mu babyinnyi bakomeye mu Itorero Mashirika ndetse yariherekeje mu bitaramo ryatumiwemo mu bihugu bitandukanye.

Yamenyekanishijwe cyane n’indirimbo zirimo ‘Ndashaje’ yatumye yamamara ndetse agasamirwa hejuru n’abakunzi b’umuziki mu gihe yayishyiraga hanze ariyo ndirimbo ye ya mbere. Nyuma yakoze izindi zirimo ‘Mine’, ‘Mukadata’, ‘Valentine’, ‘On Fire’ n’izindi nyinshi.

Andy Bumuntu akomeje kwigarurira imitima ya benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .