Ni indirimbo y’urukundo uyu muhanzi yifashishijemo abakundana avuga ko afata nk’icyitegererezo mu rukundo.
Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo, Andy Bumuntu, yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo yagikomoye ku rukundo yakuze abona ku babyeyi be.
Ati “Igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo rero nagikomoye ku babyeyi banjye, uburyo mbona bakundana n’uko babanye; byatumye numva nabikoramo indirimbo.”
Uyu muhanzi avuga ko nubwo iyi ndirimbo yayanditse agendeye ku rukundo rw’ababyeyi be yifuje ko igaragaramo abandi bantu we afata nk’urugero rwiza ku bakundana.
Ni indirimbo igaragaramo umuhanzi Ngarambe François-Xavier n’umufasha we, Nkusi Arthur n’umugore we n’abandi banyuranye Andy Bumuntu yavuze ko afata nk’icyitegererezo mu rukundo.
Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Khrisau afatanyije na Bob Pro mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Serge Girishya.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!