Andy Bumuntu yasohoye indirimbo “On fire” ayiherekesha itariki azamurikiraho album ye ya mbere

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Ugushyingo 2019 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi ufite igikundiro mu bihebeye umuziki w’urukundo Andy Bumuntu yasohoye indirimbo nshya yise “On Fire” iri mu mushinga wagutse wa album y’indirimbo 20 ateganya kumurika mu mpeshyi ya 2020.

Bumuntu yashyize hanze indirimbo ye nshya, ibanziriza izindi ebyiri ateganya gusohora mbere yuko umwaka wa 2019 urangira.

Andy Bumuntu ukundwa n’abatari bake yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Ndashaje", "Mukadata", "Mine", "Appreciate" n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo nshya yise “On Fire” yahise isohokana n’amashusho yayo.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakorewe muri ‘The Sounds’ mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Bob Chris.

Andy Bumuntu aganira na IGIHE, yavuze ko iyi ari indirimbo y’urukundo ikaba imwe mu zizaba ziri kuri Album ye ya mbere ateganya kumurika muri 2020.

Ati ”Iyi ni imwe mu ndirimbo zanjye zizaba ziri kuri album ya mbere nzamurika mu mpeshyi ya 2020. Ibanjirije izindi ebyiri nteganya gusohora mu minsi iri imbere mbere yuko umwaka urangira.”

Uyu muhanzi yahishuye ko album ye ya mbere izaba igizwe n’indirimbo 20 akazayimurikira abakunzi ba muzika mu gitaramo ateganya gukora mu mpeshyi ya 2020.

Indirimbo nshya ya Andy Bumuntu igiye hanze ikurikira ‘Tadja’ yari imaze amezi abiri iri ku isoko.

Andy Bumuntu amaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba muzika bamubonamo ubuhanga bwinshi nyamara mu gihe amaze imyaka itatu gusa yinjiye mu muziki.

Indirimbo ya mbere ya Andy Bumuntu yasohoye ni "Ndashaje" yasohoye tariki 18 Kanama 2016, iki gihe amashusho yayo yamaze amezi atatu atarakorwa aza kujya hanze mu Ugushyingo uwo mwaka.

Reba hano iyi ndirimbo nshya ya Andy Bumuntu "On Fire"

Andy Bumuntu yashyize indirimbo nshya yise “On fire” ahita anatangaza igihe azamurikira album ye ya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza