Uyu muhanzi winjiye muri Kiss FM muri Mata 2022, abinyujije mu itangazo yashyize hanze, yamenyesheje abakunzi be ko yamaze kuva kuri iyi radiyo yari amazeho imyaka ibiri.
Uyu musore yari amaze igihe akorana na Sandrine Isheja mu kiganiro ‘Kiss Breakfast’ yahuriragamo na Sandrine Isheja na Rusine wakinjiyemo asimbuye Gentil Gedeon.
Kayigi Andy Fred uzwi nka Andy Bumuntu ni umuvandimwe w’umuhanzi Umutare Gaby. Izina ‘Bumuntu’ yarihisemo nk’iry’ubuhanzi agendeye ku bumuntu n’umutima ukeye yiyumvamo kugira ngo birusheho kuba umwimerere we.
Uyu musore wize ibijyanye n’amashanyarazi, yatangiye umuziki mu 2009. Yanabaye kandi umwe mu babyinnyi bakomeye mu Itorero Mashirika ndetse yariherekeje mu bitaramo ryatumiwemo mu bihugu bitandukanye.
Yakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Ndashaje’ iri mu zo yahereyeho yanatumye amenyekana. ‘On fire’, ‘Valentine’, ‘KK 509 St’, ‘Umugisha’, ‘Appreciate’ n’izindi zatumye yubaka izina mu Rwanda no hanze yarwo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!