00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Andy Bumuntu watangiye ari umuraperi, yahishuye uko ahuza umuziki, itangazamakuru no gukora amashanyarazi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Ukwakira 2022 saa 07:40
Yasuwe :

Izina Kayigi Andy Fred rishobora kuba rishya mu matwi yawe ariko uwamwita Andy Bumuntu ushobora guhita woroherwa no gutahura uwo tugiye kuganira muri iyi nkuru.

Ni umusore ushinguye muremure w’ijwi riremereye ariko yarigeza mu ndirimbo rigakundwa n’abatari bake, akaba umwe mu bahanzi bivugwa ko akunzwe cyane n’igitsinagore.

Ubaye utazi indirimbo ze nshya nka;Free, Nzagukumbura na Déjà vu ntiwambeshya ko utigeze wumva nk’iyo yise ;Ndashaje,Mukadata,Mine n’izindi nyinshi.

Nguwo uwo mwamenye ahogoza ariko mutakunze kumenyaho byinshi mu mibereho ye cyane ko atari umuhanzi ukunze kubohoka ngo aganire n’itangazamakuru cyane.

Umuziki yawukundishijwe na mukuru we Umutare Gaby

Iyo uganiriye na Andy Bumuntu akubwira ko umuziki yatangiye kuwukunda cyane mu 2011 nabwo awukundishijwe na mukuru we (Umutare Gaby) icyo gihe wakundaga kwandika indirimbo no kuziririmba..

Ati “Nari mfite umuvandimwe wakundaga kuririmba cyane, yataha avuye ku ishuri afite utuntu tw’uturongo nkumva nanjye nabikora. N’indirimbo ya mbere naririmbye yari iye.”

Nyuma yo kwiga indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yari yaranditswe na Umutare Gaby, Andy Bumuntu yisanze yayiririmbiye abo biganaga barayikunda bituma atekereza uko nawe yakwinjira mu muziki.

Ati “Umunsi umwe hari ku wa Kane, ku ishuri haje kuba umunsi w’amashimwe mu kigo hose nanjye mfata umwanya ariko njye sinavuga bisanzwe ahubwo ndaririmba,mbonye ukuntu abantu babyakiriye numva ko najya mbikora.”

Mu rugendo rwe rwo gukunda umuziki, Andy Bumuntu uvuga ko atari afite ubushobozi buhagije, yiyunze n’inshuti ze bakora itsinda ricuranga umuziki wa Live ndetse akabifatanya na Karaoke.

Nyuma y’imyaka irenga ine nibwo Andy Bumuntu wari umaze gukusanya ubushobozi yaba mu gukora amashanyarazi yahuzaga no kuririmba mu tubari, hoteli ndetse no mu minsi mikuru, yaje gusohora indirimbo ye ya mbere ‘Ndashaje’.

Ku rundi ruhande ariko ahamya ko mbere y’iyi ndirimbo yasohoye hari izindi nk’eshatu yakoze za Hip Hop nubwo byarangiye adakomeje umujyo w’uyu muziki ahubwo akisanga mu yindi njyana.

Nyuma y’indirimbo ‘Ndashaje’ yakomerejeho akora n’izindi zirimo ‘Mukadata’, ‘Mine’, ‘Stay’,’Appreciate’ n’izindi zinyuranye kugeza ubwo ubu ari gusohora izigize album ye ya mbere yise ‘Pleasure and pain’.

Ni gute ahuza kuba umunyamakuru, agakora amashanyarazi n’ubuhanzi

Uyu musore wize amashanyarazi mu yahoze citwa ETO Muhima agakomereza na kaminuza muri IPRC Kicukiro ahamya ko ari ibintu akunda cyane ndetse kugeza n’ubu iyo abonye ikiraka abikora.

Mu 2016 nibwo Andy Bumuntu wari usanzwe akora umuziki wa Karaoke na Live mu birori binyuranye yiyemje kwinjira mu buhanzi nk’uwabigize umwuga.

Ibiraka byo gukora amashanyarazi abihuza no kuririmba ariko mu minsi ishize yisanze yinjiye no mu itangazamakuru kuri ubu akaba asigaye ari umunyamakuru wa Kiss FM.

Avuga uko ahuza imyuga yose akora, Andy Bumuntu yagize ati “Natangiye nkora amashanyarazi, nibyo nize kuva mu mashuri yisumbuye ndetse no muri Kaminuza kandi n’ubu ndacyabikoramo. Nabyo sinigeze mbihagarika ahubwo nemera ko umuntu afite byinshi muri we, ikiba gisigaye ari amahitamo y’ibyo ashobora gukora.”

Uyu muhanzi kuri ubu uri gusohora indirimbo ziri kuri album ye ya mbere yise ‘Pleasure and Pain’ ahamya ko muri Gicurasi 2023 azaba amaze gushyira hanze indirimbo ziyigize zose uko ari icumi, mbere y’uko mu mpeshyi y’uwo mwaka azatangira gukora ibitaramo bizenguruka igihugu byo kuyimenyekanisha.

Andy Bumuntu ni umuhanzi akaba n'umunyamakuru wize amashanyarazi
Andy Bumuntu yatangiye gusohora indirimbo ziri kuri album ye 'Pleasure and pain' ateganya kumurikira abakunzi be mu mpeshyi y'umwaka utaha
Andy Bumuntu amaze amezi hafi atandatu akora kuri Kiss FM nk'umunyamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .