Andy Bumuntu, umuhanzi umaze kwigarurira imitima y’abakobwa b’abanya-Kenya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 Werurwe 2020 saa 04:21
Yasuwe :
0 0

‘On Fire’ niyo ndirimbo ya mbere mu zo afite imaze kurebwa cyane ku rubuga rwa Youtube kuko abasaga miliyoni imwe n’ibihumbi bayimamyeho akajisho.

Uyu musore azwi cyane mu ndirimbo zirimo ‘Ndashaje’ yatumye yamamara ndetse agasamirwa hejuru n’abakunzi b’umuziki mu gihe yayishyiraga hanze ariyo ndirimbo ye ya mbere. Nyuma yakoze izindi zirimo ‘Mine’, ‘Mukadata’, ‘Valentine’ n’izindi.

Ubu yirahirwa n’abanya-Kenya benshi nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise ‘On Fire’ kuko yakoze benshi ku mutima bamwe bagakeka ko yaba akomoka muri iki gihugu ndetse binatuma izamuka cyane ugereranyije n’izindi ndirimbo ze irarebwa cyane.

Ubu mu tubyiniro two muri iki gihugu umu-Dj utayicuranze bamwita utazi ibigezweho kuko ibizungerezi byose byaho iyo bimaze kunezerwa mu ntekerezo zabo niyo izamo gusa.

Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Afro-Kizomba fusion, mu bitekerezo 2420 bimaze kuyitangwaho ku rubuga rwa Youtube byinshi ni iby’abanya-Kenya.

Nk’umukobwa witwa Linsey Arthur, yagize ati “Banya-Kenyaaaaaa (ashyiraho utumenyetso tw’imitima) … nkaho uri umunya-Kenya… Andy uzaze kuturirimbira hano muri Kenya.”

Igitangaje iyi ndirimbo amagambo yayo hafi ya yose ari mu Kinyarwanda ariko ntibyayibujije gukundwa mu buryo bukomeye, nka Kenny Dwight yabaye nk’utebya avuga ko ‘niba ikintu cyonyine wumva muri iyi ndirimbo ari ‘This love is on fire’ mpa like’

Star Wanza we yavuze ko abantu benshi batanze ibitekerezo kuri Youtube kuri iyi ndirimbo bisa nk’aho ari abanya-Kenya, avuga ko bayimenye binyuze kuri WhatsApp.

Hari n’uwavuze ko uyu musore ari gutuma abakundanye benshi muri Kenya batana, ashaka kwerekana ko akunzwe n’abakobwa bo muri icyo gihugu mu buryo bukomeye.

Hari n’abamusabye ko yakorana indirimbo na Sauti Sol, itsinda rikomeye mu muziki mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba.

Hari undi watanze igitekerezo agaragaza ko kubera uburyo akunda gusangiza iyi ndirimbo abamukurikira bituma rimwe na rimwe arakaranya n’umukunzi we.

Ati “Umuhungu dukundana yarandakariye kubera ko buri gihe nsangiza iyi ndirimbo abankurikira kandi nzakomeza kuyibasangiza inshuro nyinshi zishoboka. Urukundo rwinshi kuva muri Kenya. Andy ijwi ryawe rifite uburyohe.”

Uyu muhanzi benshi bahuriza ku kuba ijwi rye ariryo ryahogoje abakobwa b’abanya-Kenya kugeza aho bamwe barara badasinziriye bumva indirimbo ze. Iyi ndirimbo yatangiye kwamamara cyane muri Kenya kuva mu ntangiro z’uyu mwaka.

Bamwe banavuga ko bari bazi ko ari umunya-Kenya kubera ukuntu amaze gufata benshi amaraso bo muri icyo gihugu.

Robert Seda, ati “ Nabanje kugira ngo uyu musore ni Umunya-Kenya… nk’uko buri wese ari kumuvuga hano. Wakoze indirimbo nziza.”

Bumuntu yabwiye IGIHE yakiriye neza uko indirimbo ze ziri gukundwa cyane cyane muri Kenya kuko biri kugenda biteza imbere umuziki n’uw’u Rwanda muri rusange.

Ati “Kuba umuziki wanjye ukunzwe muri Kenya nabyakiriye neza cyane, biba ari byiza iyo umuziki nyarwanda warenze imbibi ni byiza kuri njye ndetse no kuri muzika nyarwanda muri rusange. Iyo abawukora , abawumva n’abawugeza kubatabasha kugera kuri izo mbuga bafatanyije , ntagushidikanya uruganda rw’umuziki rurazamuka.”

Yakomeje avuga ko arajwe ishinga no gukora ibihangano mpuzamahanga abanyarwanda biyumvamo ndetse nabo mu bindi bihugu babasha gusobanukirwa.

Yavuze ko agenda yakira ibitekerezo by’abantu batandukanye bo mu Rwanda no hanze yarwo bamubwira ko bihebeye umuziki, ngo abantu benshi abona bakunda umuziki ni abo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Ngo impamvu yahisemo gukora indirimbo yise ‘Valentine’ mu mashusho yayo agashyiraho amagambo yo mu cyongereza ngo yashakaga korohereza abatumva Ikinyarwanda.

Kayigi Andy Dick Fred [Andy Bumuntu] w’imyaka 25 ni umvandimwe w’umuhanzi Umutare Gaby. Izina ‘Bumuntu’ yarihisemo nk’iry’ubuhanzi agendeye ku bumuntu n’umutima ucyeye yiyumvamo kugira ngo birusheho kuba umwimerere we.

Mu 2016 yabwiye IGIHE ati “Bumuntu narihisemo kuko ikintu gikomeye mu buzima ni ubumuntu nifitemo, narifashe gutyo ndaryiha kugira ngo bikomeze bigaragaze umwimerere wanjye nk’umuhanzi.”

Uyu musore yize ibijyanye n’amashanyarazi. Yatangiye umuziki mu 2009. Yanabaye umwe mu babyinnyi bakomeye mu Itorero Mashirika ndetse yariherekeje mu bitaramo ryatumiwemo mu bihugu bitandukanye.

On Fire, indirimbo yatumye Andy Bumuntu yamamara cyane muri Kenya

Valentine, indirimbo Andy Bumuntu aheruka gushyira hanze


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza