00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari abandi bashobora kwisanga mu rubanza rwa Davis D na Kevin Kade

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 Gicurasi 2021 saa 06:36
Yasuwe :
0 0

Urubanza rw’abahanzi Davis D na Kevin Kade, kimwe n’umusore w’umufotozi bafuganywe rwatangiye kuburanishwa, baburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ku cyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure.

Amakuru IGIHE yabonye ni uko rushobora gusiga hari abandi batatu bakurikiranyweho uruhare muri iki cyaha.

Ku wa Gatatu tariki 5 Gicurasi 2021, nibwo abasore batatu barimo Davis D, Kevin Kade na Habimana Thierry bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure na Davis D ushinjwa kuba icyitso muri iki cyaha, bitabye Urukiko ku nshuro ya mbere.

Nyuma yo kugaragaza impamvu zitandukanye, aba basore basabye urukiko ko urubanza rwasubikwa kuko Kevin Kade na Habimana umwunganizi wabo mu mategeko atari yabashije kuboneka.

Davis D we wari wunganiwe yanze kuburana kuko dosiye ye yari yagejejwe muri ‘system’ bitinze, bityo yaba we n’umwunganizi we mu mategeko bahamya ko batabonye umwanya wo kuyigaho.

Bijyanye n’uburenganzira bw’uregwa, Inteko iburanisha yafashe icyemezo cyo gusubika iburanisha.

Incamake z’ibyaha Kevin Kade na Davis D bakurikiranyweho

Amakuru IGIHE ifitiye gihamya, avuga ko Kevin Kade akurikiranyweho ko kuba tariki 18 Mata 2021 yarahamagaye umukobwa bari kuzira (ntitwifuje gutangaza amazina ye), amubwira ko amukumbuye.

Iki gihe ngo Kevin Kade yabwiye umukobwa ko ari ku Kicukiro mu rugo rwa Davis D, amusaba ko ariho yajya kumureba. Umukobwa nawe wari usanzwe acuditse na Kevin Kade ngo yahise ajyayo.

Mu kuhagera, bivugwa ko Davis D yasuhuje uyu mukobwa ahita asohoka ajya kuri telefone asigana iyi nkumi na Kevin Kade.

Kevin Kade ashinjwa kuba yarahise afata uyu mukobwa amujyana mu cyumba amusaba ko baryamana undi aremera bibaho.

Gusohoka kwa Davis D akajya kuri telefone, bituma afatwa nk’icyitso cya Kevin Kade wakoze icyaha kuko bisa nk’aho yatanze rugari ngo abashe kwisanzura.

Yaba mu bugenzacyaha ndetse no mu Bushinjacyaha, Davis D yahakanye iki cyaha ndetse Kevin Kade n’uyu mukobwa ntaho bigeze bagaragaza izina ry’uyu muhanzi mu ibazwa ryabo.

Ubushinjacyaha bukurikiranye uyu muhanzi kuko butumva ukuntu yasize abantu mu nzu ye harimo n’uwo atazi, ku buryo busanga ari ibintu yari aziranyeho na Kevin Kade.

Kevin Kade nawe uhakana icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure, yemera ko bahuye ndetse bagahurira kwa Davis D.

Mu ibazwa mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha, uyu mukobwa yavuze ko yasambanyijwe na Kevin Kade. Bigashimangirwa n’uko amakuru yatanze asobanura icyumba yasambanyirijwemo, ubugenzacyaha bwagiye mu rugo kwa Davis D bugasanga ahura n’ukuri.

Ikindi cyatumye Ubushinjacyaha bufata icyemezo cyo kuregera urukiko ni uko uyu mukobwa bivugwa ko yakorewe icyaha ataruzuza imyaka 18, kuko hari icyangombwa cyabonetse kivuga ko yavutse tariki 23 Ukuboza 2003.

Ibi bikiyongeraho raporo ya muganga yagaragaje ko uyu mukobwa basanze nta karangabusugi afite.

Tariki 18 Mata 2021 uyu mukobwa yaraye he?

Ugerageje kumva neza uko ikibazo cy’aba bahanzi giteye, usanga hari umunsi wirengagijwe mu iperereza, uyu mwana bivugwa ko yasambanyijwe na Kevin Kade tariki 18 Mata 2021 nta muntu uzi neza aho iryo joro yaraye.

Hari amakuru avuga ko Kevin Kade yireguye avuga ko uyu mukobwa yavuye shishi itabona kwa Davis D aho bahuriye, kubera ko yari asanze undi musore wari uri kumwotsa igitutu amubwira ko amushaka.

Ibi bivuze ko aramutse yararanye n’uwo musore wamuhamagaraga cyane nkuko bivugwa, haba habonetse undi muntu mushya muri uru rubanza ugomba gukurikiranwa hakarebwa niba ataba yaramusambanyije.

Habimana Thierry wafatanywe n’uyu mukobwa, yarezwe n’inshuti ye babana mu nzu

Tariki ya 19 Mata 2021 Habimana Thierry wafatanywe uyu mukobwa yamutumiye mu isabukuru ye y’amavuko yari yabereye Land Mark Hotel.

Ibirori birangiye abandi baratashye, umukobwa abura uko agenda asaba Habimana ko yamugeza iwabo.

Habimana yamubwiye ko bigoye kuko iwabo ari ibutamoso, bitewe n’uko amasaha yari yagiye, bafata icyemezo cyo gutahana ndetse bose bararanye ku buriri bumwe.

Hari andi makuru avuga ko bukeye, mubyara w’uyu mukobwa witwa yahamagaye umusore wari usanzwe abana na Habimana amubaza niba ari kumwe na wa mukobwa.

Undi yahise amubwira ko atariwe bari kumwe, ko ari Habimana Thierry umufite kandi ko natabivuga ngo bamutware hakiri kare azahava atwite.

Ibi byatumye abakurikiranira hafi iki kibazo bibaza ukuntu mubyara w’uyu mukobwa yahamagaye uyu musore amubaza niba yaba ariwe bari kumwe. bisobanuye ko uwo mubyara we yari afite amakuru ko hari umubano udasanzwe uwo musore yagiranaga n’uyu mukobwa.

Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati “Bibaye ariko bimeze uwo musore nawe yakabaye yaratawe muri yombi kuko mubyara w’uyu mukobwa yagaragaje ko asanzwe azi neza ko inshuro nyinshi baba bari kumwe.”

Usibye uyu musore bivugwa ko nawe ashobora kwisanga yinjiye mu kirego, mubyara w’uyu mukobwa nawe bivugwa ko yahita akurikiranwaho kuba icyitso kuko yari azi neza umubano wabo ariko ntabimenyeshe ababyeyi b’uyu mwana cyangwa inzego zishinzwe umutekano.

Byitezwe ko ku wa 12 Gicurasi 2021 aribwo Davis D, Kevin Kade na Habimana Thierry bazasubira mu rukiko baburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Davis D, Kevin Kade n’umusore bareganwa bitabye Urukiko urubanza rwabo rurasubikwa ruzasubukurwa mu Cyumweru gitaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .