00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Anastasiia Lena wabaye Miss Ukraine 2015 yahishuye ko amaze igihe ku rugamba atwite

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 Ugushyingo 2022 saa 07:34
Yasuwe :

Anastasiia Lena wabaye Miss Ukraine mu 2015, nyuma y’igihe ari ku rugamba mu ntambara n’u Burusiya, yahishuye ko agiye kwibaruka imfura ye.

Uyu mukobwa uherutse gutungurana akigaba ku rugamba igihugu cye kiri kurwanamo n’u Burusiya, yongeye gutungura abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yitegura kwibaruka.

Uyu mukobwa w’imyaka 31, ubwo u Burusiya bwateraga Ukraine ari mu ba mbere bafashe imbunda biyemeza kurwanirira igihugu cye.

Inshuro nyinshi ku mbuga nkoranyambaga uyu mukobwa yakunze gusangiza abamukurikira amafoto ari ku rugamba.

Nyuma y’amezi umunani u Burusiya buteye Ukraine, uyu mukobwa yahishuye ko yarwanye urugamba atwite ndetse kuri ubu yitegura kwibaruka imfura ye.

Anastasiia yabaye Miss Ukraine mu 2015, uwo mwaka ahagararira igihugu cye mu irushanwa rya ‘Miss Grand International’, ndetse anitabira Miss Supranational 2016.

Anastasiia Lena wabaye Miss Ukraine 2015 ari mu ba mbere bayobotse urugamba rwo guhangana n'u Burusiya
Anastasiia Lena wabaye Miss Ukraine 2015 yahishuye ko amaze igihe ku rugamba atwite
Nubwo amaze igihe ku rugamba, Anastasie agiye kwibaruka
Benshi mu bamukurikira bamushimiye ubutwari yagize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .