00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amezi abaye atatu Natty Dread arembeye mu bitaro byo mu Budage

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 Mutarama 2023 saa 07:28
Yasuwe :

Amezi abaye atatu Natty Dread arembeye mu bitaro byitwa ‘University Medical Center Hamburg-Eppendorf (UKE)’ mu Bugade aho yari amaze igihe arwariye kanseri.

Mu kiganiro na IGIHE, Natty Dread yavuze ko kuva muri Nzeri 2022 yari mu bitaro aho yabagiwe kuri ubu akaba yatangiye gutora akabaraga.

Ati “Kuva muri Nzeri 2022 nari mu bitaro, naje kurwara kanseri ubu barambaze ndetse ndi gukira. Imana niyo ikiza kandi iri kunkiza mu minsi mike ndaza mu Rwanda.”

Kugeza ubu Natty Dread avuga ko yamaze koroherwa ku buryo yatangiye urugendo rwo kwimenyereza kugenda.

Natty Dread (Mitali Raphael) yavutse mu 1969 ariko mu byangombwa bye handitsemo mu 1964. Avuga ko yahinduye imyaka ubwo yifuzaga kujya mu gisirikare.

Yavukiye muri Uganda aho ababyeyi be bari barahungiye, ahava afite imyaka itatu umuryango we wimukiye muri Kenya.

Muri Kenya ni naho yahuriye n’inshuti z’umuryango zo muri Israel, zaje kumuhuza na Bob Marley muri Jamaica.

Uyu muhanzi ufite ubwenegihugu bwa Israel, azwi cyane mu ndirimbo ‘Hobe Rwanda’ yabaye ikimenyabose mu bakunzi ba muzika.

Natty Dread amaze amezi atatu arwariye mu Budage
Natty Dread uri koroherwa ahamya ateganya guhita ataha mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .