Uyu muraperi w’imyaka 34, Def Jam Recordings, yamurebereraga inyungu niyo yemeje urupfu rwe.
Yanditse ku rukuta rwa Instagram iti “Ibitekerezo byacu n’amasengesho biri ku bana, abakunzi ndetse n’abafana ba Trouble. Ijwi rya nyarwo ry’Umujyi we ndetse akaba n’intangarugero kuri sosiyete yari ahagarariye.”
Ikinyamakuru Variety cyatangaje ko uyu musore yapfuye mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki 5 Kamena, mu nyubako ya Lake St. James Apartments muri Conyers aho yari atuye.
Jamichael Jones w’imyaka 33, bikekwa ko ari we wamwishe ndetse yahise ashyirirwaho impapuro zo kumuta muri yombi.
Trouble yamenyekanye mu ndirimbo nka “Bring It Back,” "Ain’t My Fault" , "Come Thru” n’izindi.
Abaraperi barimo Drake, TI, Meek Mill na Gucci Mane bagaragaje ko bashenguwe n’urupfu rw’uyu musore.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!