Ni umuryango yise ‘Ramjaane Joshua Foundation’.
Ramjaane yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2016.
Mu kiganiro na IGIHE yahishuye ko mu nshingano za buri munsi, bafasha abimukira n’impunzi kwisanga muri sosiyete y’abatuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ati “Usanga umuntu mushya muri Amerika by’umwihariko abaturuka muri Afurika y’Iburasirazuba bagorwa no kumenyera kuba muri sosiyete y’inaha. Nyuma yo kubona iki kibazo nibwo natekereje ikintu nakora ngo ngerageze gufasha benewacu bakomeje kwimukira muri Amerika.”
Uyu muryango ufite icyicaro muri Leta ya Texas, Ramjaane avuga ko ukora imirimo itandukanye irimo kwigisha abimukira icyongereza, ikoranabuhanga, gutwara ibinyabiziga, kubafasha kubona aho bakomereza amashuri, kubafasha kubona imirimo, aho gutura n’ibindi.
Ikindi kandi ni uko uyu muryango we utegura ibikorwa bitandukanye bihuza abakomoka muri Afurika y’Iburasirazuba basigaye barimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ingero z’ibikorwa by’imyidagaduro bategura, harimo imikino n’ibitaramo nk’igitaramo giteganyijwe mu mpera z’icyumweru tugiyemo.
Ibi birori bizabera mu Mujyi wa Austin muri Leta ya Texas, bizarangwa no gusabana mu muziki, gusangira, imbyino gakondo ndetse n’imikino itandukanye. Bizaba ku wa Gatandatu tariki 2 Nyakanga 2022, bikazahuriza hamwe abaturage bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba batuye muri Amerika.
Ramjaane ni umunyarwenya wamenyekanye cyane mu myaka ya 2012, aza kwinjiza urwenya rwe kuri televiziyo Royal FM kuva mu 2014.
Nyuma y’imyaka irenga ibiri ari mu banyarwenya bakomeye mu Rwanda, yaje kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ari kubana n’umuryango we.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!