Amerika: Gatete Jacques wamenyekanye mu Itorero ry’Igihugu Urukerereza n’Inganzo Ngari yasezeranye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 Ukuboza 2020 saa 05:39
Yasuwe :
0 0

Gatete Jacques wamenyekanye cyane mu Itorero ry’Igihugu Urukerereza ndetse n’Inganzo Ngari mu mpera z’icyumweru gishize yasezeranye imbere y’amategeko na Joséphine Tesi umaze imyaka irenga icumi atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabereye mu Mujyi wa Louisville muri Leta ya Kentucky, ku wa 19 Ukuboza 2020.

Gatete azwi cyane mu Itorero Inganzo Ngari ariko yanyuze mu yandi matorero; Inyamibwa, Inkubito y’Icyeza, ab’i Huye bamuzi cyane mu Itorero Imanzi yanabereye umutoza igihe kinini.

Usibye kuba umubyinnyi rurangiranwa mu matorero atandukanye, Gatete yabaye umwarimu w’Umuco na Gakondo mu Agahozo Shalom.

Gatete yaserukiye Igihugu mu maserukiramuco atandukanye mu gihe yamaze mu Itorero Inganzo Ngari n’iry’Igihugu Urukerereza.

Mu 2014 uyu mubyinnyi yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho amaze imyaka ikabakaba itandatu atuye.

Muri Kamena uyu mwaka nibwo yasabye umukunzi we ko yamubera umufasha, mu birori yaserutsemo yakenyeye Kinyarwanda.

Nyuma yo kwemeranya kurushinga Gatete na Joséphine bari bamaze imyaka ibiri bakundana basezeranye imbere y’amategeko ku wa 19 Ukuboza 2020.

Gatete Jacques wamenyekanye mu Itorero ry’Igihugu Urukerereza n’Inganzo Ngari yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we, Joséphine Tesi
Bahawe icyangombwa cy'uko kuri ubu ari umugabo n'umugore imbere y'amategeko
Byari ibyishimo nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko
Muri Kamena 2020, Gatete yari yateye ivi asaba umukunzi we ko yamubera umufasha, na we ntiyazuyaza arabyemera
Byari ibyishimo nyuma yo kwemeranya kubana akaramata
Gatete n'umukunzi we Joséphine Tesi umaze imyaka isaga 10 aba muri Amerika bamaze igihe bari mu rukundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .