00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amelia Sky wahatanye muri Miss Supranational yitabye Imana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 September 2022 saa 02:04
Yasuwe :

Amelia Michael Sky wagiye yitabira amarushanwa atandukanye y’ubwiza arimo na Miss Supranational 2021 yitabye Imana afite imyaka 26 azize urupfu kugeza ubu rutaravugwaho rumwe.

Uyu mukobwa witabye Imana ku wa 12 Nzeri 2022 yaguye iwabo muri Sudani y’Epfo. Ni urupfu rwashegeshe abamuzi hakaba n’abatangiye kuvuga ko yaba yararozwe n’abo mu muryango we.

Amelia Sky wize ibijyanye n’ubucuruzi muri kaminuza y’Abanyamerika ibarizwa i Juba, yatangiye kwitabira amarushanwa y’ubwiza mu 2017.

Mu 2017 Amelia Sky yitabiriye irushanwa rya Miss World University ryabereye i Phnom Penh muri Cambodia.

Muri uwo mwaka kandi uyu mukobwa yabaye Top Model South Sudan 2017 bimuhesha amahirwe yo kwitabira irushanwa rya Top Model of World 2017 ryabereye mu Misiri aho yabashije kwinjira mu icumi ba mbere.

Uyu mukobwa yongeye kwitabira irushanwa rya Top Model of World 2021 ryari ryongeye kubera mu Misiri ariko ntiyabasha kugira umwanya mwiza yegukana.

Muri uwo mwaka ninabwo yitabiriye irushanwa rya Miss supranational ryabereye muri Pologne aha akaba yarahahuriye n’Umunyarwandakazi Umuratwa Anitha. Nubwo muri iri rushanwa nta Kamba yegukanye, yatowe nk’umunyafurika wa mbere mu kumurika imideli.

Muri uyu mwaka uyu mukobwa yari yitabiriye irushanwa rya Miss environment ryabereye mu Buhinde aho yabaye Igisonga cya kabiri.

Amelia Sky yigeze kwitabira Miss Supranational
Amelia Sky na Judith Heard (ubanza ibumoso) ubwo bahatanaga mu irushanwa rya Miss Environment
Amelia Sky yabaye Igisonga cya kabiri cya Miss Environment 2022
Amelia Sky yitabye Imana afite imyaka 26

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .