Ni amakuru Amber Heard yatangaje ku Cyumweru tariki 11 Gicurasi 2025, ubwo Isi yizihizaga umunsi mpuzamahanga w’ababyeyi b’abagore.
Yavuze ko yibarutse umwana w’umukobwa yise Agnes n’uw’umuhungu yise Ocean. Ni amakuru yakurikije amafoto y’izi mpanga.
Heard yakomeje avuga ko yishimira kuba umubyeyi, cyane ko ari inshingano yahisemo yabitekereje.
Uyu mugore usigaye uba muri Espagne yari asanzwe ari umubyeyi w’umwana umwe w’umukobwa yise Oonagh, ufite imyaka ine.
Amber Heard yaherukaga kuvugwa cyane ubwo rwari rugeretse hagati ye na Johnny Depp wahoze ari umugabo we, yashinjaga kumuhohotera.
Mu 2022 mu myanzuro yatangajwe n’Urukiko rw’i Virginia muri Amerika nyuma y’ukwezi n’igice Johnny Depp na Amber Heard baburana, abacamanza bavuze ko basanze Amber Heard yaraharabitse Depp binyuze mu nyandiko eshatu zitandukanye yanyujije muri Washington Post.
Urukiko rwanzuye ko Johnny Depp azahabwa miliyoni 10,35$ na Amber Heard zaje kugabanywa zikagirwa miliyoni imwe y’amadolari.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!