00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amber Heard agiye kwandika igitabo gishyira hanze amabanga ya Johnny Depp uheruka kumutsinda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 June 2022 saa 07:48
Yasuwe :

Amber Heard agiye kwandika igitabo cyo kugaragaza amabanga yose mu rushako rwe na Johnny Depp uheruka kumutsinda mu rubanza bigatuma agomba kuzamwishyura akayabo.

Ikinyamakuru OK! Magazine ni cyo cyatangaje ko uyu mugore atagishaka guceceka ahubwo agiye kwandika igitabo kivuga ku mubano we na Johnny Depp.

Umwe mu baganiriye n’Iki kinyamakuru yavuze ko Amber yamaze kwiheba ndetse urugendo rwe rwo gukina filime i Hollywood abona rwararangiye burundu.

Ati “Amber yifata nk’aho urugendo rwe muri sinema i Hollywood rwarangiye[…] kuri ubu ntacyo afite cyo kubika, arashaka kuvuga byose.”

Umwe mu bakurikiranye urubanza rwa Johnny Depp na Amber Heard yavuze ko mu gihe uyu mugore azaba yandika iki gitabo cye, hagomba kuzabaho kwigengesera kugira ngo atazagwa mu wundi mutego wo gusebya Johnny Depp.

Ati “Ibyo ari byo byose Amber Heard ashaka kuvuga mu gitabo cye ku rubanza rwe ndetse n’umubano we na Depp, akeneye kwigengesera ku kintu cyose avuga kuri Depp. Arabe azi ko Depp n’abamwunganira mu mategeko iki gitabo nigisohoka bazagisoma kandi bagisesengure. Mu gihe yaba hari umurongo arenze azongera ajyanwe mu rukiko na bo bamushinja gusebanya.”

Amber Heard ngo iki gitabo cye nicyo kizamufasha kwishyura amafaranga yaciwe mu rukiko nyuma yo gutsindwa na Johnny Depp.

Mu minsi ishize mu myanzuro yatangajwe n’Urukiko rwa Virginia muri Amerika nyuma y’ukwezi n’igice bombi baburana, abacamanza bavuze ko basanze Heard yaraharabitse Depp binyuze mu nyandiko eshatu zitandukanye yanyujije muri Washington Post, mu gihe Depp we yahamijwe guharabika uyu mugore binyuze mu nyandiko yanditswe n’umunyamategeko we.

Urukiko rwanzuye ko Johnny Depp azahabwa miliyoni 10,35$ na Amber Heard. Amber Heard we azishyurwa miliyoni ebyiri z’amadorali z’indishyi z’akababaro

Amber Heard agiye gushyira hanze igitabo kivuga ku bye na Johnny Depp
Johnny Depp mu minsi yashize yari ari mu manza na Amber Heard

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .