Ibi Ambasaderi Ron Adam yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Ukuboza 2020, mu mugoroba wo gusangira wahuje ubuyobozi bwa Ambasade ya Israël mu Rwanda n’abaterankunga ba gahunda ya ‘Twende Jerusalem’.
Muri uyu mugoroba wo gusangira wabereye muri Kigali Serena Hotel, abatumiwe bataramiwe n’uyu muhanzi wabavumbije ku byo azakorera mu bitaramo umunani yitegura gukorera mu mijyi yubatse izina ku Isi nka Jerusalem.
Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Ron Adam, mu ijambo rigufi yagejeje ku bari bateraniye mu cyumba cyabereyemo ibi birori, yagize ati ”Twishimiye kuba turi kumwe hano, buri wese agubwe neza. Sinifuza kuvuga byinshi, ahubwo Mbonyi agiye kudutaramira. Twatekereje igikorwa cya Twende Jerusalem mu rwego rwo guhuza abaturage b’ibihugu byombi, njye mu myizerere nemera ko ubuhanzi ari kimwe mu byahuza abantu.”
“Twahisemo guhera kuri Mbonyi kuko ari umuhanzi wihariye, ndabizi abanya-Israël bazamukunda.”
Ambasaderi Ron Adam yishimiye kuba abaturage b’igihugu ahagarariye baratangiye gutemberera mu Rwanda cyane ko mu minsi ishize aribwo indege y’iki gihugu yazanye ba mukerarugendo ba mbere bashaka kumenya urw’imisozi igihumbi.
Biteganyijwe ko ibi bitaramo Mbonyi azakorera muri Israël bizaba mu minsi ya Pasika muri Mata 2021.
Iyi gahunda iri mu murongo wa Ambasade ya Israël mu Rwanda wo kuzamura umubano hagati y’ibihugu byombi no guteza imbere impano z’urubyiruko rw’u Rwanda ndetse n’urwego rw’ubuhanzi.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!