Abakiriwe na Amb. Igor Cesar barimo David Bayingana na Muyoboke Alex bageze mu Budage mbere ya The Ben.
Amb. Igor Cesar nyuma yo kuganira n’abateguye ibi bitaramo, yabahaye ikaze abizeza ubufatanye ndetse no kubaba hafi, nabo bamwizeza gutanga ibyishimo ku Banyarwanda batuye mu Mijyi izaberamo ibi bitaramo mu Budage.
The Ben ategerejwe mu gitaramo cya mbere kigomba kubera i Berlin kuri uyu wa 21 Werurwe 2025.
Ku wa 22 Werurwe 2025, The Ben azataramira mu Mujyi wa Hannover, mu gitaramo azahuriramo n’abarimo Bill Ruzima uri mu bahanzi b’Abanyarwanda basigaye batuye mu Budage.
The Ben agiye gukorera ibi bitaramo mu Budage afite akanyamuneza kuko mu ntangiriro z’iki cyumweru aribwo umugore we, Uwicyeza Pamella yibarutse imfura yabo.
Ni ibitaramo ariko kandi bikurikiye icyo The Ben yakoreye mu Bubiligi ku wa 8 Werurwe 2025 cyane ko yari yagiyeyo agiye gushyigikira Bwiza mu gitaramo cyo kumurika album ye ’25 shades’.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!