00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb.Rosemary Mbabazi yakiriye Gashugi Divine ugiye kumurikira filime muri Ghana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 May 2024 saa 11:13
Yasuwe :

Gashugi Divine benshi bita Tete Loeper akaba umuhanzi, umwanditsi w’ibitabo n’umukinnyi wa filime yakiriwe mu biro na Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana Rosemary Mbabazi.

Gashugi ari kubarizwa muri Ghana aho azamurikira filime ye nshya yise ‘The Face of Resilience’ mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 Gicurasi 2024.

Mu kiganiro na IGIHE, Gashugi yavuze ko yishimiye kwakirwa na Ambasaderi, kandi ko yemeye kuzitabira ibirori byo kumurika iyi filime.

Uretse kwakirwa mu biro bya Ambasaderi, Gashugi yahaherewe n’impano irimo Umukenyero n’ikawa y’u Rwanda.

Byitezwe ko iyi filime imurikirwa bwa mbere mu Mujyi wa Accra mu kigo cya Goethe Institut, mbere y’uko bakomereza muri Senegal ku wa 29 Gicurasi 2024.

‘The Face of Resilience’ ni filime mbarankuru yahurijwemo abagore batandukanye bazwi mu ruganda rw’ubuhanzi, ubugeni n’ubukorikori mu Rwanda mu byiciro bitandukanye.

Divine Gashugi aherutse kubwira IGIHE ko iyi filime yagize igitekerezo cyayo nyuma y’igihe kinini aba hanze y’u Rwanda. Yavuze ko abantu benshi bo hanze bagifata u Rwanda nk’igihugu cy’abanyabibazo gusa kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Igitekerezo cy’iyi filime uburyo cyaje, nahera ku rugero rw’uko maze imyaka 10 ntuye mu Budage mu gihe Umuhire Eliane twayifatanyije atuye mu Bufaransa. Twaganiriye kenshi k’uburyo twishimiye iterambere ry’u Rwanda n’uruhare usanga urubyiruko mu nzego zitandukanye rubigiramo."

"Twembi twahurije kunenga uburyo habaho ikibazo cy’ukuntu iyo ubwiye Abanyaburayi ko uturuka mu Rwanda icyambere akenshi bumva usanga ari Jenoside yakorewe Abatutsi. Bakongeraho ngo abaturahe baho ni indushyi, igihugu kirakennye…”

Gashugi avuga ko byatangiye ubuhamya n’inkuru bikubiye muriyi filimi ashaka gukoramo igitabo ariko nyuma y’aho yunguraniye ibitekerezo na Eliane Umuhire ahitamo kubishyira mu mashusho kuko ariyo azagera ku bantu benshi n’abadakunda gusoma.

Gashugi agiye kumurikira filime ye muri Ghana
Gashugi yahawe impano y'umukenyero n'ikawa y'u Rwanda
Gashugi yakiriwe mu biro na Ambasaderi w'u Rwanda muri Ghana, Rosemary Mbabazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .