00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi Nduhungirehe yagaragaje amarangamutima ye ku ndirimbo ‘My vow’ ya Meddy

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Nyakanga 2021 saa 10:09
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Estonia, Latvia na Lithuania, Nduhungirehe Olivier, yagaragaje ko atewe ishema n’uburyo indirimbo nshya ya Meddy ‘My vow’ ikomeje guca agahigo, agaragaza ko uretse kuba iri kurebwa cyane ku rubuga rwa Youtube, ari indirimbo izanasusurutsa ubukwe bwa benshi.

Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ibi nyuma y’uko indirimbo ‘My vow’ imaze kuzuza miliyoni ebyiri z’abayirebye kuri shene ya Youtube mu gihe kitageze no ku cyumweru.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Ambasaderi Nduhungirehe yagize ati “Ibi ni undi muhigo ukomeye wa Meddy. Uretse ko indirimbo ikwiriye kuba yarebwa n’abantu miliyoni ebyiri mu minsi itanu, izanasusurutsa ubukwe bwa benshi nyuma ya #Gumamurugo. Iri si isezerano ryanjye ahubwo ni ko mbikeka!”

Ni ubutumwa bwakiriwe neza n’abatari bake barimo n’Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe igororamuco Fred Mufulukye wahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.

Uyu muyobozi na we anyuze ahatangirwa ubutumwa ku rubuga rwa Twitter yabwiye Ambasaderi Nduhungirehe ko ibyo amaze kuvugana na we ari ko abikeka.

Indiririmbo ‘My vow’ ya Meddy ikomeje kuvugisha abatari bake kubera uburyo iri kwesa uduhigo dutandukanye, turimo kuba iri kurebwa cyane mu gihe gito no kuba televiziyo zo hanze y’u Rwanda zatangiye kuyicuranga.

Ni indirimbo yazamuye amarangamutima y’abantu batandukanye, kuzamuka kw’imibare y’abayirebye ku rubuga rwa Youtube mu buryo butamenyerewe mu bandi bahanzi, bituma hari n’abadatinya kuvuga ko ibigaragara ko yarebwe cyane ari ikinyoma kuko ari ibyaguzwe.

Ambasaderi Nduhungirehe Olivier yagaragaje ko atewe ishema n’uburyo indirimbo nshya ya Meddy ‘My vow’ ikomeje kwesa uduhigo dutandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .