Ni iserukiramuco ryari rimaze icyumweru, aho abakora filime batandukanye mu Rwanda no hanze yarwo bari bakoranye, filime zabo ziri kwerekanwa umunsi ku wundi. Iri serukiramuco ryatangiye kubera mu Rwanda mu 2015.
Muri iki cyumweru ryamaze hakozwemo ibintu bitandukanye, aho filime zitandukanye zeretswe abantu babashaga kugera ahaberaga iki gikorwa kijyanye naryo.
Intebe y’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Robert Masozera wari witabiriye, yavuze ko igihe kigeze ngo abantu babone ko uruganda rwa sinema rurimo amahirwe bakwiriye kubyaza umusaruro.
Ati "Uruganda rwa sinema ni rumwe mu nganda zikomeye kandi zamenyekanisha igihugu, twishimira ko rukomeje gutera imbere kandi natwe turi gukora uko dushoboye ngo dutange umusanzu mu iterambere ryarwo."
Umuyobozi wa Mashariki, Tresor Senga, yavuze ko gutegura iki gikorwa biba bitoroshye, ariko hamwe n’abafatanyabikorwa bafite ndetse n’abandi biganjemo abanyarwanda n’itangazamakuru, bisanga cyagenze neza.
Ati "Ni ku nshuro ya munani twari twateguye iki gikorwa, twishimiye uko cyagenze kandi turashimira buri wese wagize uruhare kugira ngo kigende neza."
Herekanwemo filime zirenga 75 ziri mu irushanwa. Ni mu gihe ubundi bakiriye filime 778 ziri mu byiciro bitandukanye birimo icyiciro cya filime ndende, ingufi na filime mbarankuru.
Muri filime ngufi zahembwe zihagarariye uturere two mu Rwanda harimo iyitwa ‘Before treat mu first present’ ya Marie Aimée Duterimbere. Hari kandi ‘Impamvu’ ya Uwera Marie Jeanne, ‘Amayira abiri’ ya Samuel Uwizeyimana ndetse n’iyitwa ‘Classroom’ ya Abdul Nsengiyumva. Izindi filime zahembwe zirimo ‘Love me’ ya Claudine.
Umukinnyi mwiza w’umugabo wahembwe ni Furaha Johnson Joseph wakinnye muri filime yitwa ‘After’. Umukinnyi mwiza w’umugore wahembwe ni Uwonkunda Mugabekazi Raissa uzwi muri filime ‘Brithing’, hari kandi na Jennifer wahawe igihembo cy’umwihariko.
Hatanzwe n’ibindi bihembo birimo Best Short Film aho igihembo cyegukanywe na Supastaz ya Oprah Yougi, igihembo cya East African Talent Award cyegukanwa na A Colorful Life, naho Umurundi Lionel Nishimwe yahize abandi akegukana amayero 1000.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!