Kuva Yvan Buravan yasohora indirimbo ‘Big time’ ntabwo yigeze agaragara ayimenyekanisha yaba mu bitangazamakur n’ahandi.
Nyuma y’iminsi atagaragara mu ruhame, IGIHE yaje kumenya ko uyu muhanzi yari amaze igihe arwaye ndetse yaje no kujya mu bitaro mu Mujyi wa Kigali, ariko aza koroherwa arataha.
Ubwo yari avuye mu bitaro, Yvan Buravan yagize ati “Nari maze iminsi ndwaye igifu ndi kwa muganga ariko ubu narakize ndumva ntangiye kumera neza.”
Nyuma y’icyumweru kimwe uyu muhanzi avuze ko ari koroherwa haje kumenyekana amakuru ko yagiye kwivuriza muri Kenya.
Mu kiganiro twagiranye n’umwe mu nshuti za hafi z’uyu muhanzi unazi iby’uburwayi bwe, yagize ati “Yafashwe n’uburwayi ako ariye kose kakagaruka, yagiye kwa muganga bamuvura igifu aroroherwa ariko byanze gukira.”
Nyuma yo kubona ko uburwayi bamuvuye atari bwo yari arwaye, Yvan Buravan yigiriye inama yo kujya kwivuza muri Kenya aho ari kubarizwa kugeza magingo aya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!