Amatsiko ya Diamond Platnumz ku mwana agiye kubyarana na Tanasha

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Nyakanga 2019 saa 07:55
Yasuwe :
0 0

Diamond Platnumz uri mu bahanzi bakunzwe muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse na Afurika yose, yavuze ko buri joro arota umwana we na Tanasha Donna bagiye kubyarana.

Ku wa 7 Nyakanga, Diamond Platnumz ubwo nyina n’umukunzi we bizihizaga isabukuru y’amavuko bahurije kuri iyi tariki, uyu muhanzi yatangaje ko agiye kwibaruka umwana wa kane.

Icyo gihe yavuze ko umukunzi we afite inda y’amezi arindwi, ariko ko yifuza ko uyu mwana w’umuhungu ari kwitegura kwibaruka yazaba imbaraga z’igihugu cya Tanzania.

Ati “Nagira ngo ntangaze ku mugaragaro ko twitegura umwana. Hashize amezi arindwi harabura nk’andi abiri kugira ngo umuryango wacu ubone undi mwana twizera ko azaba imbaraga z’igihugu.”

Uyu azaba ari umwana wa kane Diamond abyaye nyuma ya babiri yabyaranye na Zari n’undi umwe yabyaranye na Hamissa Mobeto.

Kuri uyu wa Gatatu Tanasha yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram, ko ‘ntewe amatsiko no guhura nawe muhungu wanjye’.

Diamond yahise ajya ahatangirwa ibitekerezo mu gusubiza abwira umukunzi we ko birenze, ati “Si cyane nkanjye. Murota buri joro”.

Diamond Platnumz na Tanasha beruye ko bakundana mu mpera za Ugushyingo umwaka ushize. Kuva ubwo uyu mukobwa usanzwe ari umunyamakurukazi muri Kenya yakunze kugaragara i Dar es Salaam ari kumwe na Diamond.

Urukundo rwabo rwatangiye rufite umurego udasanzwe kuko bari bapanze gukora ubukwe tariki 14 Gashyantare 2019 birangira babwimuriye mu gihe kitaratangazwa.

Diamond Platnumz n'umukunzi we baritegura umwana w'umuhungu
Ubwo Diamond yavugiraga imbere y'imbaga ko yitegura kwibaruka umwana wa Kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .