00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amatsiko ni yose kuri Riderman ugiye gutaramira bwa mbere i Dubai

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 July 2022 saa 11:38
Yasuwe :

Amatsiko ni yose kuri Riderman watumiwe mu gitaramo azakorera i Dubai ku wa 28 Kanama 2022, bikaba inshuro ye ya mbere agiye kwinjira muri uyu Mujyi ukundwa n’abatari bake.

Iki gitaramo cyateguwe na Batman umuraperi w’Umunyarwanda utuye i Dubai kizagaragaramo abahanzi nka Green P, Nick Breezy, Diamond Diva na Batman nyiri izina.

Mu kiganiro na IGIHE, Riderman yavuze ko atewe amatsiko no kuzinjira mu Mujyi wa Dubai cyane ko uretse no kuhataramira ari ubwa mbere azaba ahatembereye.

Ati “Ni ubwa mbere ngiye kugera mu butayu, nibaza ko ari ahantu heza. Yego sindajyayo ariko njya mpabona ni umujyi mwiza mfite amatsiko y’ubwo nzaba mpageze.”

Riderman yavuze ko uretse amatsiko yo kugera i Dubai anafite ay’igitaramo azahakorera.

Ati “Ni umujyi tuzi ko utuwe n’abantu b’abashabitsi baba bashakisha ubuzima cyane, gusa nizeye ko igitaramo tuzahakorera kizaba ari cyiza.”

Ku rundi ruhande, Riderman avuga ko afite inshuti nyinshi i Dubai ku buryo uretse igitaramo cyiza azahakorera anateganya kuzagirira ibihe byiza muri uyu mujyi ukundwa n’abatari bake ndetse akongera guhura n’inshuti ze.

Amatsiko ni yose kuri Riderman ugiye gutaramira bwa mbere i Dubai

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .