00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amatora muri 18 bahatanira ikamba rya Mr Rwanda yatangiye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 May 2022 saa 12:06
Yasuwe :

Abasore 18 bari gushakishwamo uzegukana ikamba rya Mr Rwanda n’ibyegera bye, bakomeje guhatana mu majwi nyuma y’uko icyiciro cya Pre-Selection gisezereye 57 muri 75 bahataniraga kujya mu mwiherero.

Kuva ku wa 30 Mata 2022, nyuma yo gutoranya abasore 18 bazajya mu mwiherero icyiciro cya kabiri cy’amatora cyahise cyongera kiratangira.

Kuva icyiciro cya kabiri cy’amatora gitangiye kugeza ku wa 3 Gicurasi 2022, uwitwa Ruharambankiko Tresor yari ayoboye abandi n’amajwi 286.

Byitezwe ko amajwi azava muri aya matora azatanga umusore umwe uzahita yerekeza mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa nta yandi mananiza.

Amatora arimbanyije mu gihe habura iminsi mike ngo abasore 18 batowe berekeze mu mwiherero uzamara icyumweru mbere y’uko hamenyekana uzaba yegukana ikamba.

Aba basore bazerekeza mu mwiherero ku wa 7 Gicurasi 2022 basohokemo ku wa 13 Gicurasi 2022 mbere y’uko hazaba hamenyekana abatsinze ku wa 14 Gicurasi 2022.

Ni amatora ari gukorerwa kuri IGIHE ukanze hano https://votes.igihe.com/mister/ cyangwa ugakanda *544*1*kode y’uwo utora#.

Abasore 18 batsindiye itike yo kwinjira mu mwiherero wa Mr Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .