Iki gitaramo cya mbere cya Israel Mbonyi muri Tanzania cyabereye ahitwa Mlimani City.
Itike ya make yo kwinjira muri iki gitaramo yari ibihumbi 100TZs (hafi ibihumbi 50Frw), iya VIP yari ibihumbi 300TZs (hafi ibihumbi 150Frw) na ho mu myanya ya VVIP bikaba ibihumbi 500TZs (hafi ibihumbi 250Frw).
Uretse iki gitaramo cyavugishije benshi, byitezwe ko Israel Mbonyi ataramira abakunzi be muri rusange mu kindi kiza kubera ahitwa Leaders Club kuri iki Cyumweru tariki 3 Ugushyingo 2024.
Iki gitaramo cyo kukinjiramo ni ibihumbi 20TZs (hafi ibihumbi 10Frw) mu myanya isanzwe n’ibihumbi 50TZs (hafi ibihumbi 25Frw) mu myanya y’icyubahiro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!