00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amatike ya mbere y’igitaramo ’Trapish Concert II’ cya Ish Kevin yashize ku isoko

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 July 2022 saa 01:19
Yasuwe :

Amatike yo kwinjira mu gitaramo cya ‘Trapish Concert II’ cya Ish Kevin yashize ku isoko mbere y’uko umunsi wacyo ugera ku wa Gatandatu, tariki 16 Nyakanga 2022, bivuze ko ayari yateganyijwe kugurwa ku mafaranga make atakiri ku isoko.

Ibi byatangajwe na Ish Kevin abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho uyu muhanzi yavuze ko amatike bari bateganyije kugurisha mbere y’umunsi w’igitaramo yamaze gushira.

Amatike yo kwinjira mu gitaramo yari ari kugura ibihumbi 5 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 15Frw mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 25 Frw mu myanya y’icyubahiro cyisumbuyeho.

Amahirwe abazitabira iki gitaramo amahitamo basigaranye ni ukugurira amatike ku muryango, aho azaba agura ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20 Frw mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 30 Frw mu myanya y’icyubahiro cyisumbuyeho.

Umuririmbyi w’Umunya-Nigeria, Fabian Okike uzwi nka Singah, ni we utegerejwe kuzaririmba mu gitaramo Trapish II.

Abahanzi bo mu Rwanda bazaririmba muri iki gitaramo barimo Gabiro Guitar, Mike Kayihura, Bushali, Kivumbi, Kenny K Shot, Og2tone, Logan Joe, Kenny Sol, Ririmba, Okkama, Chriss Eazy, Afrique, B-Threy, Bwiza, Ariel Wayz, France, Nillan, Slum Drip, Derek Ymg, Bruce the 1st, Koladebless na Soldier Kid.

Iki gitaramo kigiye kuba gisimbura icyaburijwemo n’Umujyi wa Kigali cyari cyiswe ‘The Love, Drunk & Party concert’, ku wa 19 Werurwe 2022.

Abari baguze amatike mu cyateguwe mbere bemerewe kwinjira batongeye kwishyura, mu gihe baba bafite icyerekana ko bari bishyuye.

Ish Kevin ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe
Igitaramo cya Trapish cyabaye mu 2021 cyitabiriwe n'abatari bake
Amatike yari kugurishwa mbere y’igitaramo cya Ish Kevin ‘Trapish Concert II’ yashize ku isoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .