Kugeza Saa Sita z’amanywa zo ku wa 24 Ukuboza 2024, ubwo twakoraga ibarura ry’amatike asigaye, IGIHE yabonye ko hasigaye 2339 mu arenga ibihumbi 10 yashyizwe ku isoko.
Muri aya matike aya VIP ari kugura ibihumbi 20Frw hasigaye 284, aya yiyongeraho ayo mu myanya isanzwe isigayemo amatike 1084.
Ahandi hasigaye amatike ni mu myanya y’abafite ubumuga agura ibihumbi 10Frw. Hasigaye 15, naho mu byicaro bisanzwe (Standard lower bowl) aho amatike agura ibihumbi 10Frw hasigaye imyanya 588, mu gihe abazaba bahagaze iruhande rw’uribyiniro ho hari hasigaye amatike 368 agura ibihumbi 15Frw.
Ni ku nshuro ya gatatu Israel Mbonyi agiye gukora igitaramo ’Icyambu Live Concert 3’. Azaba anizihiza imyaka 10 amaze mu muziki cyane ko yawutangiye mu 2014.
Ni ibitaramo bibera muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza buri mwaka.
Israel Mbonyi agiye gukora iki gitaramo nyuma yo kuzenguruka mu bihugu binyuranye birimo Uganda, Tanzania ndetse na Kenya, aho ateganya gusubira ku wa 31 Ukuboza 2024.
Ushaka kureba iki gitaramo hifashishijwe ikoranabuhanga bizamusaba kunyura ku rubuga rwashyizweho, icyakora na we agasabwa kwishyura 9.9$ (Hafi ibihumbi 15 Frw).
Ushaka kuzakurikira iki gitaramo wanyura hano.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!