Ku nteguza z’ubukwe yahaye inshuti ze, Umutesi byitezwe azarushinga na Peter Nasasira ku wa 2 Ukwakira 2022.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Umutesi yagize ati “Muratumiwe mu birori by’ubukwe bwacu, buteganyijwe ku wa 2 Ukwakira 2022. Kwitabira kwanyu ni umugisha kuri twe.”
Mu ijoro ryo ku wa 16 Nyakanga 2022 nibwo Umutesi yambitswe impeta n’umusore witwa Peter Nasasira. Bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’uyu musore.
Nubwo nta kamba Umutesi yegukanye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021, ni umwe mu bagarutsweho cyane ubwo umuhanzi Ali Kiba wo muri Tanzania yavugaga ko ari we ashyigikiye.
Icyo gihe benshi bibajije ku mubano udasanzwe aba bombi baba bafitanye, icyakora urabura.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!