00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibizazane bitavuzwe mu ikorwa ry’indirimbo ‘Ni danger remix’ ya Bwiza na Danny Vumbi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 May 2024 saa 10:29
Yasuwe :

Bwiza na Danny Vumbi basohoye amashusho y’indirimbo ‘Ni dange’ baherutse gusubiranamo nubwo inzira yo kuyikora yo itagororotse nk’uko babyifuzaga kuko mu gihe biteguraga kuyisohora babanje kubura amashusho yayo.

Mu minsi ishize nibwo Bwiza yasubiranyemo na Danny Vumbi indirimbo ‘Ni dange’, nyuma yo gufata amajwi babifashijwemo na Producer Prince Kiiz baje gutangira kuyifatira amashusho.

Mu gihe Bwiza yiteguraga gusohora indirimbo ku wa 20 Gicurasi 2024, bagiye kureba umusore wari wayafashe bamubaza aho umushinga ugeze cyane ko haburaga iminsi ibiri gusa ngo bayishyire hanze, batungurwa no kubwirwa ko amashusho yayo yabuze.

Nyuma yo kubura amashusho y’iyi ndirimbo, ikipe isanzwe ifasha Bwiza yakoze ibimeze nko kwirwanaho ifata amashusho mu buryo bwa huti huti birangira basohoye ‘Ni danger’ benshi babonye ko yakorewe ahantu hamwe.

Aya makuru IGIHE yanayahamirijwe na Uhujimfura Jean Claude, Umuyobozi wa KIKAC Music ari nayo isanzwe ifasha Bwiza.

Mu kiganiro twagiranye, uyu musore yavuze ko aribyo koko bahuye n’impanuka yo kubura amashusho birangira amahitamo basigaranye ari ukuyafata bundi bushya.

Ati “Niba warakurikiye imbuga nkoranyambaga za Bwiza, twari twatangaje ko indirimbo izasohoka tariki 20 Gicurasi 2024, icyatunguranye ni uko twabuze amashusho yayo, umusore wayikoze yatubwiye ko ‘disk’ yayabitseho yangiritse bituma aburirwa irengero, niyo mpamvu mubona twashatse uko twakwirwanaho dufata andi.”

Uhujimfura ahamya ko nubwo babuze amashusho ya mbere, ibyabateye igihombo gikomeye ariko igishimishije ari uko indirimbo byarangiye yasohotse.

Iyi ndirimbo igiye hanze ikurikira ‘To you’ Bwiza yaherukaga gusohora mu mezi ane ashize, iyi nayo yagiye hanze ikurikira ‘No body’ yakoranye na Double Jay mu Ukwakira 2023.

Bwiza yasubiranyemo na Danny Vumbi indirimbo ‘Ni danger’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .