00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amaraso mashya mu muziki yatekerejweho mu gitaramo cyatumiwemo The Ben i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 July 2022 saa 11:30
Yasuwe :

Nyuma y’uko hatangajwe ko The Ben azakorera igitaramo i Kigali ku wa 6 Kanama 2022, hamaze kumenyekana abahanzi bazafatanya gususurutsa abakunzi b’umuziki bazitabira igitaramo cye.

Ni urutonde rwiganjeho amaraso mashya mu muziki w’u Rwanda bahawe amahirwe yo kugaragaza impano zabo mu gitaramo cyatumiwemo The Ben.

Abari gutegura igitaramo cya The Ben babwiye IGIHE ko iki gitaramo kizabera kuri Canal Olympia ku wa 6 kanama 2022 kizaririmbamo abarimo; Bwiza, Kenny Sol na Chris Eazy bari mu bashya ariko banagezweho mu muziki ndetse na Bushali wanahuriye ku rubyiniro na The Ben mu 2019.

Iki gitaramo kitezweho kuzuza Canal Olympia ijyamo abantu ibihumbi 15, kizayoborwa na Anita Pendo afatanyije na MC Tino.

Uretse aba ariko iki gitaramo kizanacurangamo DJ Toxxyk afatanyije n’itsinda ry’abakobwa bashya muri uyu mwuga ariko bagezweho DJ Higa na DJ Rusam.

The Ben ategerejweho kuzuza Canal Olympia, akaba andi mateka i Kigali. Tariki 1 Kanama 2009 nibwo The Ben yatangiye kwigarurira imitima ya benshi mu bitaramo ubwo yamurikaga album ye ya mbere yise ‘Amahirwe ya mbere’. Bitewe n’umuvundo w’abakunzi b’umuziki bari buzuye muri Petit Stade no hanze yayo, ntabwo cyabashije kurangira kuko polisi yahisemo kugifunga.

Nyuma y’imyaka hafi irindwi The Ben yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatumiwe mu gitaramo cya East African Party muri Mutarama 2017 nabwo yuzuza ahahoze habera ibitaramo muri Parikingi ya Stade Amahoro.

Uyu muhanzi yongeye gutumirwa mu Rwanda nanone gutarama muri East African Party mu 2019, igitaramo yongeye gukoreramo amateka yo kuzuza BK Arena isanzwe ijyamo abantu ibihumbi 10.

Ibi byari bisobanuye ko ahantu hanini habera ibitaramo muri Kigali, The Ben amaze kugaragaza ubushobozi bwo kuhakorera ibitaramo hakuzura abafana, ari nayo mpamvu kuri ubu ategerejwe n’umukoro wo gukora ibitarakorwa n’undi muhanzi wese akuzuza Canal Olympia ijyamo abantu barenga ibihumbi 15.

Iki gitaramo gishya, byitezwe ko kizanashyira akadomo ku mikino ya ‘Rwanda Re-birth Celebrations’ iri guhuza abakanyujijeho mu Rwanda.

MC Tino agiye kongera guhurira ku rubyiniro na Anita Pendo bamaze igihe bakorana
Anita Pendo yatoranyijwe nk'uzayobora igitaramo cya The Ben i Kigali
Bwiza uri mu bahanzikazi bagezweho muri iyi minsi azataramana ku rubyiniro rumwe na The Ben
Bushali agiye kongera guhurira na The Ben ku rubyiniro nyuma yo gutaramana mu 2019
Chris Eazy uri mu bahanzi bashya bagezweho mu muziki azatarama mu gitaramo cya The Ben
Nubwo ari bashya mu muziki, itsinda rya DJ Higa na DJ Rusam bazacuranga mu gitaramo cya The Ben
DJ Toxxyk azasusurutsa abakunzi b'umuziki bazitabira igitaramo cya The Ben
Kenny Sol ari mu bahanzi batumiwe muri iki gitaramo
The Ben ategerejwe i Kigali mu gitaramo yitezweho kuzuza Canal Olympia ijyamo abantu ibihumbi 15

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .