Amarangamutima ya Queen Cha wakorewe indirimbo na Junior Multisystem nyuma yo gucibwa ukuboko

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 Werurwe 2020 saa 02:17
Yasuwe :
0 0

Queen Cha yagaragaje amarangamutima nyuma yo gusohora indirimbo ye nshya yise “Romantic” yakorewe na Junior Multisystem umaze igihe aciwe ukuboko kubera ibyago by’impanuka yahuye nayo, uyu akaba ari nawe wamukoreye iya mbere yamwinjije mu muziki mu mwaka wa 2012.

Uyu muhanzikazi yinjiye mu muziki mu 2012, benshi mu bakurikiraniraga hafi umuziki icyo gihe bamenye indirimbo ye yise “Windekura”, iyi yari iya mbere kuri we yayikorewe na Junior Multisystem.

Nyuma y’uko uyu mugabo akoze impanuka mu 2019 ikamuviramo gucibwa ukuboko, icyakora nyuma yo koroherwa akagaruka mu muziki, Queen Cha yifuje ko bakorana indi ndirimbo nshya.

Aganira na IGIHE yagize ati ”Iyo ndi gukorana na Junior mba nzi neza ko dukorana indirimbo nziza, niwe wantangije umuziki. Ntihagire unyumva nabi kuko n’abandi turakorana kandi ibyo dukorana kenshi biba ari byiza.”

Yunzemo ati ”Kuva yakora impanuka yatumye acibwa ukuboko twari tutarongera gukorana indirimbo, ni umwe mu bakora indirimbo banzi, iyo turi gukorana buri wese muri twe aba ameze neza kuko turaziranye, niwe wanyinjije mu muziki mu 2012 ubwo yankoreraga Windekura.”

Iyi ndirimbo nshya ya Queen Cha ikubiyemo ubutumwa bw’urukundo, anarimo kwibandaho bikomeye muri iyi minsi byatumye abazwa n’umunyamakuru wa IGIHE niba ari uko ari mu munyenga w’urukundo.

Asubiza iki kibazo Queen Cha yagize ati” Mu minsi ishize nakoraga izijyanye n’ibibazo biba mu rukundo abantu baravuga ngo nkunda kuganya, none nahinduye ndi kuvuga amagambo y’urukundo nabyo bibaye ikibazo? Ni indirimbo isanzwe ahubwo sinzi impamvu iyo ndirimbye ikintu runaka bifatwa mu ndororerwamo y’uko ndi kuririmba ubuzima bwanjye.”

Romantic, indirimbo nshya ya Queen Cha yakorewe muri The Mane Music cyane ko Junior Multisystem amaze iminsi atandukanye na Ladies Empire yakoreragamo ubu akaba ataravuga ahandi ari gukorera.

Umva indirimbo “Romantic” ya Queen Cha

Queen Cha ni umwe mu bahanzikazi bafite igikundiro mu muziki wo mu Rwanda
Indirimbo Romantic yakozweho na Junior Multisystem bafitanye amateka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza