Ibi Platini yabikomojeho mu kiganiro ‘Kulture Talk’ yagiranye na IGIHE, mbere y’uko yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho agiye gukorera ibitaramo bibiri.
Muri Nyakanga nibwo Perezida Kagame yakiriye abahanzi batuye mu Karumuna mu Bugesera, nk’uko yari yabibasezeranyije ku wa 6 Nyakanga 2024, ubwo yiyamamarizaga muri ako Karere.
Platini yagize ati “Ndi mu bantu bagabiwe na Rudasumbwa, ndamushimira cyane Perezida Paul Kagame, ndi mu bagize amahirwe yo kumusura mu rugo ndi kumwe n’abahanzi bagenzi banjye bo mu Karumuna.”
Platini avuga ko agendana amashimwe adasanzwe kuri Perezida Kagame wamworoje inka n’iyayo.
Ati “Inka nk’ikimenyetso cyahoze ari icy’ubukungu mu Rwanda nkaba narayigabiwe na Perezida wa Repubulika, sinzi ko nzabona ikigisimbura. Ni ikintu nzahora nirahira.”
Platini wahawe inka n’inyana yayo, ahamya ko ari gukora igisigo ateganya kumutura ari nacyo azanyuzamo amagambo y’amashimwe ye.
Uyu muhanzi ahamya ko nubwo byari ibintu bimutunguye, byari ibihe bidasanzwe gusura Perezida Kagame n’umuryango we.
Mu gihe byavugwaga ko Platini ashobora guhera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho agiye gukorera ibitaramo, yabihakanye.
Ati “Njye icya mbere ntabwo nasiga inka nagabiwe kuko ndi umushumba mwiza ushaka korora, nkoroza. Reka nkubwize ukuri nahawe inka na Perezida Kagame, ubwo ndashaka iki kindi cyo kujya guhiga.”
Uyu muhanzi amara impungenge abakunzi be, yavuze ko nava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azahita atangira gutegura ibitaramo ateganya gukorera i Burayi umwaka utaha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!