Ibi Levixone yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru aba bahanzi bakoreye mu Mujyi wa Kampala kuri Onomo Hotel kuri uyu wa 21 Kanama 2024.
Cyari ikiganiro n’itangazamakuru kigamije kwamamaza ibitaramo bibiri Israel Mbonyi ari gutegura gukorera muri Uganda, bikazabimburirwa n’icyo ateganya gukorera i Kampala ku wa 23 Kanama 2024 ndetse n’icyo azakorera i Mbarara ku wa 25 Kanama 2024.
Ubwo yari ahawe ijambo ngo yakire Israel Mbonyi abonereho no kumuha ikaze mu Mujyi wa Kampala, Levixone yavuze ko akunda uyu muhanzi by’umwihariko bari banamaze imyaka myinshi bavugana ariko batarabonana.
Ati “Tumaze imyaka myinshi tuvugana ariko tutarabonana, ndashima Imana yaduhaye uyu munsi udasanzwe […] ni umugisha kuba ndi hano ngahura n’umukozi w’Imana uhesha umugisha umutima wanjye binyuze mu bihangano bye, ntabwo ari njye gusa ariko n’umuryango wanjye. Mama wanjye aragukunda cyane, nshaka kumuzana.”
Levixone yaboneyeho n’umwanya wo guha ikaze Israel Mbonyi amwifuriza kugubwa neza muri Uganda, anasaba itangazamakuru kumenyekanisha inkuru nziza y’iki gitaramo bagiye gukorera i Kampala.
Israel Mbonyi nawe afashe ijambo yaboneye umwanya wo gushimira abagize uruhare mu gutegura ibi bitaramo, asaba buri wese kuzitabira ibi bitaramo kuko yifuza ko Imana ikoreramo ibitangaza imbonankubone.
Ati “Ndashimira buri wese wagize uruhare mu gutegura iki gitaramo Imana imuhe umugisha […] ikintu kimwe nzi ni uko ntari hano ku bw’impanuka, ndi hano gukorera Imana kandi nditeguye ndatumira buri umwe ngo aze dufatanye gushima Imana, ntekereza ko urubyiruko rw’uyu munsi rudakeneye kumva amagambo ahubwo rukeneye kwibonera ibitangaza biba, ibyo nibyo nsengera kandi nizeye ko bizaba.”
Ku rundi ruhande Israel Mbonyi nawe yishimiye guhura na Levixone bari bahuye ku nshuro ye ya mbere, ati “Tumaze igihe tuvugana n’umuvandimwe Levixone ariko twari tutarahura, ariko nishimiye guhura nawe kandi ndi umufana wawe, ibyo ukorera muri Uganda bigera kure. Turagukunda dukunda ibyo ukora!”
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki 21 Kanama 2024, ni bwo Israel Mbonyi yageze mu Mujyi wa Kampala aho ategerejwe mu gitaramo azahakorera ku wa 23 Kanama 2024 mbere y’uko yerekeza i Mbarara aho azataramira ku wa 25 Kanama 2024.
Israel Mbonyi agiye gukorera ibitaramo bibiri muri Uganda nyuma yo gutaramira muri Kenya mu minsi ishize, ndetse amakuru ahari agahamya mu minsi iri imbere agomba kuzataramira muri Tanzania.
Ibi bitaramo bizenguruka Akarere byahereye i Burundi mu bihe byashize, bizasorezwa i Kigali aho Israel Mbonyi azataramira ku wa 25 Ukuboza 2024 nkuko amaze kubimenyereza abakunzi be.
Amafoto: Focus Eye
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!