00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amapiano muri Gospel! Indirimbo nshya zakwinjiza muri Weekend

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Ukuboza 2021 saa 05:43
Yasuwe :

Mu mpera za buri Cyumweru IGIHE ikora urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi yaba iz’abakizamuka n’abamaze kubaka izina. Ni gahunda igamije guteza umuziki nyarwanda imbere.

Uru rutonde rukorwa nta kindi gikurikijwe ahubwo ari ukureba gusa indirimbo zasohotse ziri mu njyana zitandukanye.

Kuri iyi nshuro mu ndirimbo zasohotse, bwa mbere mu Rwanda hagaragayemo indirimbo ikozwe mu njyana ya Amapiano igezweho mu bihugu byinshi bya Afurika.

Ni injyana ifite inkomoko muri Afurika y’Epfo guhera mu 2012. Ifite imicurangire imwe yakomowe ku njyana ya Bacardi.

Iyi njyana yamenyekanye cyane muri Katlehong mu Burasirazuba bwa Johannesburg. Umwihariko wayo ni ingoma zidunda, amafirimbi aba yumvikanamo n’ibindi biryohera amatwi.

Mu 2020 nibwo ‘Amapiano’ yagize umuriri ukomeye bigeze mu 2021 iza kugera cyane mu Rwanda abahanzi batandukanye barariyoboka.

Zimwe mu ndirimbo z’inyarwanda ziyikozemo harimo ‘Kamwe’ yahuriyemo abahanzi batandukanye bakomeye, ‘Sawa sawa’ ya Bruce Melodie, ‘Kore’ ya Javanix na Nessa n’izindi.

‘He Made a way’ ya Mugisha Emmanuel wamenyekanye nka Clapton Kibonge mu gutera urwenya ndetse akaza kumenyekana muri filime ye yise ‘Umuturanyi’ yahuriyemo na Serge Iyamuremye. Niyo ya mbere mu Rwanda ikozwe muri ubu buryo ari iyo guhimbaza Imana.

Ni indirimbo igaruka ku kugira neza kw’Imana, ikaragaragaza ko yaciye inzira bityo umuntu adakwiriye guterwa ubwoba n’ibyo abona.

Birakomeye Gusobanukirwa

Ni indirimbo ya Pastor Bonus Choir ikorera umurimo w’Imana muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya KIST.

Isanzwe izwi cyane mu gitabo cy’indirimbo muri ADEPR ndetse no mu gitabo cy’umukirisitu gatolika.

Chorale Pastor Bonus yo muri Communaute Catholique St Paul-UR-CST-Nyarugenge Campus, ibarizwa muri Cathedral St Michel.

Igizwe n’abanyeshuri biga n’abize muri UR-CST mu yahoze akitwa KIST-KHI. Yatangiye kuririmbira Imana mu 1998.

Naho Isi itakwizera

Ni indirimbo ya Sabrina Tuyishime. Yabwiye IGIHE ko irimo ubutumwa bwo kuzirikana ko ibyo abantu banyuramo byose Imana ikwiriye guhora ari iyo kwiringirwa.

Ati “Ikubiyemo kuzirikana ko ibyo tunyuramo byose Imana ihora ari iyo kwizerwa mu buzima bwacu bwa buri munsi. Ni indahemuka ntawayiringiye ngo akorwe n’isoni.”

Nishike Mkono

Ni iya Jonathan Hagenimana uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Iyi ndirimbo yakorewe Dubai. Yabwiye IGIHE ko mu muziki we yibanda ku butumwa bwo kuramya.

Ati “Nibanda ku butumwa bwo kuramya cyane nibutse ibyo Imana yankoreye naho yankuye.”

Arakomeza ati “Nibanda kandi mu kubwira Imana ngo inyongerere imbaraga kuko mu Isi hari ibyaha byinshi cyane. Iyi ndirimbo ni iya gatatu.”

Urwo Rutare

Ni indirimbo nshya y’umuririmbyi umenyerewe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi. Ni indirimbo ishingiye ku magambo ari muri Bibiliya muri Matayo 16:18.

Aya magambo agira ati “Nanjye ndakubwira nti ‘Uri Petero, kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora.’’ Iyi ndirimbo ni iya mbere kuri album y’uyu muhanzi nshya.

Niho nkiri

Ni indirimbo ya Annette Murava uri mu banyempano mu kuramya Imana, bari kuzamuka neza, uhereye ku buryo bw’imiririmbire ye ndetse n’uko yandika ibihangano bye, bigakora ku mitima benshi.

Annette Murava ubusanzwe asengera muri Eglise Vivante i Kabuga.

Iyi nshya yise ‘Niho nkiri’ yakomotse ku mukinnyi wa Filime, Ingabire Pascaline wamamaye nka Samantha mu Rwanda wapfushije umwana amaze umunsi umwe amubyaye.

Uyu mwana yamwibarutse tariki ya 16 Mata 2021 mu Bitaro byitiriwe Kaminuza bya Kigali, CHUK yitaba Imana ku wa 18.

Annette Murava yakoze izindi ndirimbo zirimo ‘Imboni’ n’izindi zikunda kwifashishwa mu bihe byo kuramya mu matorero atandukanye.

Toka Satani

Ni indirimbo ya Nizeyimana Didier ukoresha amazina Muchoma na Kodo Catoon. Ni indirimbo ibyinitse mu njyana ya Amapiano igaruka ku kwirinda ikibi aho cyava hose.

Amashusho yayo aheruka guteza umwiryane ubwo yajyaga hanze aho AB Godwin wayafashe yashinje Muchoma kuyafata akayaha 2Saint wayatunganyije mu buryo butashimishije mugenzi we.

Inkundo z’ubu

Ni indirimbo ya mbere y’umuhanzi mushya Patrick Birori winjiranye mu muziki we izina rya Levy Kitoko.

Uyu musore wize ibaruramurari n’icungamutungo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya CBE avuga ko ashaka gukora umuziki mu buryo bw’umwuga.

‘Inkundo z’Ubu’ igaruka ku kuntu abasore b’ubu n’abakobwa basigaye basangira abakunzi biciye mu biswe ‘Ba-besto’.

Sembela

Ni indirimbo nshya ya Mr Kagame. Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bw’umusore uba ubwira umukobwa ko amukeneye mu rukundo mu gihe undi aba atabikozwa.

Igiye hanze nyuma yaho ari kwitegura gushyira hanze Extended Play [EP] ye nshya azamurika ku wa 26 Ukuboza uyu mwaka.

Izi noti

Ni indirimbo nshya y’umuraperi Ishimwe Olivier wamenyekanye nka Icenova ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi cyane abakora Hip Hop ya Green Ferry Music.

Igaruka ku gukura mu mitekerereze ifasha umuntu kugera ku nzozi ze mu buryo bw’imiterereze no mu buryo bw’amafaranga.

My Only Baby

Ni indirimbo y’umuririmbyi wo muri Nigeria Ric Hassani yasubiranyemo na Mike Kayihura.

Iyi ndirimbo iri mu zo aba bombi bazaririmbana mu gitaramo Ric Hassani azakorera mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu.

Lotto

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi uri mu bagezweho Osama Massoud Khaled umaze kumenyekana nka Okkama mu muziki.

Yayihuriyemo na Kenny Sol biganye umuziki ku ishuri ryahoze ku Nyundo ubu riri mu Karere ka Muhanga.

Okkama yamenyekanye mu ndirimbo zirimo iyo yise ‘Iyallah’.

Kenny Sol muri iyi minsi yiyemeje gufasha Okkama mu muziki we ndetse mu minsi ishize mu gitaramo cya Adekunle Gold yamuhaye umwanya ku rubyiniro arigaragaza.

Nakuvura

Ni indirimbo nshya Riderman yahuriyemo n’umuririmbyi Shema Kananura Kevin wamenyekanye nka Kevin Skaa uheruka gusinya mu Ibisumizi Records.

Igaruka ku guhumuriza umukobwa wagize ibikomere mu rukundo wizezwa n’umusore kubimuvura akamumara irungu ryose yatewe n’abamubanjirije.

Heal the world

Ni indirimbo yasubiwemo n’umwana witwa Ndikumukiza Samuella Jessie ukoresha amazina y’ubuhanzi ya Jessie ufite imyaka itandatu y’amavuko.

Iyi ndirimbo ubusanzwe ni iya Michael Jackson wamamaye cyane mu muziki ku Isi mu njyana ya Pop.

Umubyeyi wa Jessie, Producer Ndikumukiza Samuel ufite River Studio ni we umutunganyiriza ibihangano.

Yavuze ko umwana we yize iyi ndirimbo mu cyumweru kimwe. Yabwiye IGIHE ko bahisemo iyi ndirimbo kuko akenshi igaruka ku butumwa bw’abana, bwo gukiza no kubungabunga Isi.

Jessie yamenyekanye ubwo yasubiragamo indirimbo y’umuhanzikazi Tonzi yise ‘Ushimwe’.

Mali

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Munyaneza Confiance umaze kumenyakana nka Confy, uri mu bagezweho kandi uharawe mu gisekuru gishya.

Ivuga ku mukobwa yise Mali aba ataka avuga ko ariwe umukurura gusa.

Uyu musore w’imyaka 22 amaze gukora indirimbo zirimo ‘Jowana’, ‘Pole Pole’, ‘Bae’, ‘Tatoo’, ‘Panga’ na ‘Igikwe’.

Confy yavukiye i Gikondo ni naho yakuriye. Amashuri yisumbuye yayize muri Ecole Sainte Bernadette mu gihe ubu yiga muri muri University of Kigali.

Kanda hano wumve iyi ndirimbo:https://audiomack.com/confy/song/mali

Wankaniye

Ni indirimbo y’umuhanzi Ngabo Richard uzwi nka Kevin Kade
yashyize hanze.

Igaruka ku muntu ujya kunywa kamwe akaza guhurira aho yasohokeye n’umukobwa bakaza kwishimirana kugeza aho babaye inshuti.

‘Wankaniye’ ije ikurikira ‘Ibirara’ uyu musore yasohoye mu mezi atandatu ashize.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .