Amandine Petit yegukanye ikamba rya Miss France 2021

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 Ukuboza 2020 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukuboza 2020, Amandine Petit wari uhagarariye Normandy yambitswe ikamba rya Miss France 2021 mu birori byatambutse kuri TF1.

Ni ibirori byahuriranye no kwizihiza imyaka ijana ishize hatorwa Miss France dore ko iri irushanwa ryatangijwe mu mwaka wa 1920.

Ni ku nshuro ya 91 hari hatowe Miss France mu myaka ijana iri rushanwa rimaze riba; kwegukana iri kamba byahise bihesha Amandine Petit itike yo kuzahagararira u Bufaransa muri Miss World na Miss Universe.

Iri joro wari umwihariko kuko akanama nkemurampaka kari kagizwe n’abakobwa begukanye amakamba ya Miss France mu myaka yabanje.

Muguette Fabris, umwe mu bakuze begukanye iri kamba wari mu kanama nkemurampaka, yavuze ko ibi birori bishimishije kuko mu gihe cyabo bitabaga nk’ibyo yabonye ndetse ngo nta televiziyo byatambutseho.

Iri rushanwa u Rwanda rurifitemo amateka kuko Sonia Rolland, ukomoka mu rw’imisozi igihumbi yaryegukanye mu mwaka wa 2000, ni umwe mu bari banagize akanama nkemurampaka ka Miss France 2021.

Amandine Petit wegukanye ikamba yasimbuye Clémence Botino uturuka muri Guadeloupe, uyu akaba ari we wari wegukanye Miss France 2020.

Muri Nzeri 2020, ubuyobozi bw’iri rushanwa bwari bwatangaje ko ibirori byo gutanga ikamba bizabera muri Puy du Fou aho byanabereye mu 2009.

Ibi birori byari byitezwe ko bizaba tariki 12 Ukuboza 2020, icyakora bitewe n’ingamba u Bufaransa bwafashe zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, abaritegura baryigije inyuma icyumweru rishyirwa tariki 19 Ukuboza 2020.

Mu gutoranya abegukana ikamba rya Miss France, habanje gutoranywa 15, hanyuma hongera gutorwa batanu bagera mu cyiciro cya nyuma.

Aurélie Roux wari uhagarariye Alsace, April Benayoum wari uhagarariye Provence, Amandine Petit wari uhagarariye Normandy, Lou-Anne Lorphelin wari uhagarariye Burgundy na Lara Gautier wari uhagarariye Côte d’Azur bageze mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa.

Saa Sita n’iminota 30 ku Cyumweru tariki 20 Ukuboza 2020 nibwo hatangiye gutangwa amakamba, haherewe ku Gisonga cya Kane cya Miss France 2021 aba Lou-Anne Lorphelin wari uhagarariye Burgundy, Igisonga cya Gatatu yabaye Aurélie Roux wari uhagarariye Alsace.

Igisonga cya Kabiri yabaye Lara Gautier wari uhagarariye Côte d’Azur, mu gihe Igisonga cya mbere cya Miss France 2021 yabaye April Benayoum wari uhagarariye Provence.

Amandine Petit wafatwaga nk'umunyacyaro muri iri rushanwa ni we watunguranye yegukana ikamba
Hari igihe kwihangana byanga amarira agashoka
Abakobwa babanje gukorerwa imisatsi no gutunganywa mbere ya final
Byari ibirori biteguye neza
Miss Sonia Rolland ukomoka mu Rwanda akaba yaregukanye ikamba rya Miss France 2000 yari mu kanama nkemurampaka
Muguette Fabris wabaye Miss France 1963 yari mu bagize akanama nkemurampaka
Nathalie Marquay wegukanye Miss France mu 1987 na we yari mu kanama nkemurampaka
Aha hari hamaze gutorwa 15 bakomeza
Abakobwa bari bategereje kuvanwamo batanu bajya mu cyiciro cya nyuma cy'irushanwa
Batanu babashije kugera mu cyiciro cya nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .