Amakuru IGIHE yabonye ni uko Amandah Darling umaze iminsi muri Uganda ari mu munyenga w’urukundo n’umusore wo muri iki gihugu uri mu bakiri bato bafite amafaranga atubutse nubwo amazina ye tutabashije kuyamenya.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Amandah Darling yasangije abamukurikira amafoto agaragaza umusore ahamya ko yihebeye ahamya ko ari we mukunzi we mushya.
Mu kiganiro na IGIHE, Amandah Darling yemeje ko kugeza ubu afite umukunzi mushya wo muri Uganda ariko yirinda kugaruka ku mazina ye.
Ati “Ni umukunzi wanjye ariko ntabwo akunda ibintu by’itangazamakuru, ni nayo mpamvu ubona twifotoje atagaragara mu maso ariko ndamukunda kandi na we arankunda.”
Ni umusore Amandah Darling asimbuje Wamukota Tom Bush wamamaye muri Patriots BBC batandukanye muri Nyakanga 2022 nyuma y’umwaka umwe bari bamaze bibarutse imfura yabo.
Urukundo rwa Isimbi na Wamukota rwatangiye kugurumana mu mpeshyi yo mu 2020 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari gikomeje guca ibintu ku Isi yose.
Isimbi Amanda yabaye igisonga cya Nyampinga w’iryahoze ari ishuri ry’Imari n’Amabanki (SFB) mu 2013. Azwi cyane nk’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakunzwe.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!