Iyi ndirimbo nshya ya Amalon ikubiyemo ubutumwa bw’urukundo n’isezerano umusore aba aha umukobwa akunda amwizeza ko atazamutererana mu buzima bwabo bombi.
Muri iyi ndirimbo Amalon agira ati”Ntacyo uzamburana nkiri ku Isi […] gahunda ni ukugukunda nkaguhoza ku mutima burundu ukaba uwanjye nkaba uwawe, gerageza unyumve, nahengamiye ubwiza nakubonanye ngaho hindukira undebe duhuze amaso […] wanyeretse ko unkunda by’ukuri nanjye ndagukunda by’ukuri ”
Iyi ndirimbo yasohotse mu buryo bw’amajwi, babanje kuyishyira ku mbuga za Internet zigurisha umuziki, bumwe mu buryo bugezweho bwo gusohora indirimbo ariko ikaninjiriza umuhanzi amafaranga.
Amashusho y’iyi ndirimbo ategerejwe n’abatari bake nyuma yo gusakaza amafoto y’uyu muhanzi na Shaddy Boo biyambitse isura y’abacakara.
Dj Pius ureberera inyungu z’umuziki wa Amalon yavuze ko Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe bashingiye ku nkuru y’umusore n’umukobwa bahuriye mu bucakara.
Aba bakoreshwaga mu murima w’ipamba, baje gukundana. Kidobya iza kuba umwana w’umutware wakunze umukobwa w’umucakara ugaragara mu ndirimbo ari Shaddy Boo.
Nyuma yo gukundwa n’umwana w’umutware nyamara asanzwe akunda bikomeye umusore bakorana ubucakara, uyu mukobwa yigiriye inama yo gucikana na Amalon.
Bamaze gucika, umwana w’umutware wari wakunze Shaddy Boo yarabahize ahitamo kwica Amalon.
Igitekerezo cy’amashusho y’iyi ndirimbo akozwe nka filime cyazanywe na Sasha Vybz ari nawe wayifatiye amashusho [mu gace kamwe ka Afurika y’Iburasirazuba katatangajwe] akanayitunganya.
Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi, byitezwe ko kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ugushyingo haza kujya hanze amashusho yayo.
Umva hano iyi ndirimbo nshya ya Amalon "Byukuri"


TANGA IGITEKEREZO