Amalon yahurije B-Threy na Bushali mu ndirimbo nyuma y’umwaka barebana ay’ingwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 Nzeri 2020 saa 11:36
Yasuwe :
0 0

Umwaka urabura iminsi mike B-Threy asezeye muri Green Ferry, aho yavuye arebana ay’ingwe na Bushali. Nyuma y’iki gihe cyose, aba bahanzi bongeye guhurira mu ndirimbo bahujwe na Amalon.

Kuva B-Threy yava muri Green Ferry, Bushali ntabwo yigeze ashaka kuvuga ku byo yashinjwaga byo kuba ataragaragarije urukundo mugenzi we ngo anamurwanire ishyaka, ahubwo agahitamo kwibera ku ibere.

Nyuma hafi y’umwaka aba bahanzi badakorana batanumvikana, Amalon ni we wongeye kubahuriza mu ndirimbo ye nshya yise “Amabara”, yanahurijemo abandi barimo Marina na Alyn Sano.

B-Threy avuga ko byari igitangaza kongera guhurira mu ndirimbo na Bushali. Avuga ko byari bikwiye kuko uwabahuje ari umusore n’ubundi bareranywe kuva cyera.

Ati “Buriya ni uko benshi batabizi, Amalon twarareranywe muri Green Ferry, ni umusore twakuranye. Ntabwo nari kwanga kumushyigikira nk’umuvandimwe.”

Dj Pius ugira inama Amalon akaba ari na we wagize igitekerezo cy’iyi ndirimbo, yabwiye IGIHE ko guhitamo aba bahanzi nta kidasanzwe yagendeyeho.

Ati ”Nashakaga guhuza abahanzi bari mu myaka imwe, bangana, ariko bazi umuziki mu njyana zitandukanye. Twifuzaga guhuza abahungu batatu n’abakobwa batatu, ariko ku munota wa nyuma hari umwe twabuze.”

Dj Pius yishimiye uko abakunzi b’umuziki bakiranye urugwiro iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho yayo. Mu masaha ane yari imaze isohotse, iyi ndirimbo yari imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 10 ku rubuga rwa YouTube.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na MadeBeat wafatanyije na Li John, amashusho yo yafashwe anatunganywa na Serge Girishya.

Amalon yasohoye indirimbo nshya"Amabara yahurijemo abahanzi; Marina, Alyn Sano, B Threy na Bushali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .