Amalon wari umaze amezi arindwi acecetse, yasohoye indirimbo nshya yise “Ngire nte”

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Nyakanga 2020 saa 12:33
Yasuwe :
0 0

Amalon ni izina ry’umunyempano mu muziki wamenyekanye cyane ubwo yamaraga gusinyana amasezerano y’imikoranire na 1K Entertainment ya DJ Pius, uyu musore wari umaze igihe acecetse yasohoye indirimbo yise “Ngire nte”.

“Ngire nte” ni indirimbo nshya uyu muhanzi asohoye ikurikiye iyo yise “Single” yakoranye na Weasel uzwi cyane muri Uganda. Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo gusaba abantu kutiheba nubwo baba bugarijwe n’ibibazo uruhuri.

Amalon ati “Iyi ni indirimbo natura abantu bose bari kunyura mu bihe bibakomereye, buri wese ukomerewe yumve ko Imana iri ku ruhande rwe.”

DJ Pius ureberera inyungu za Amalon yakunze guhamya ko kuba uyu musore yari amaze iminsi adakora indirimbo ari akaruhuko bari bafashe kugira ngo hongere hatekerezwe uburyo bwo guhagurukana imbaraga ziruta iza mbere.

DJ Pius aherutse kubwira IGIHE ko imbaraga ze zose agiye kuzishyira kuri uyu muhanzi, ati”Nyuma y’iyanjye nise Ubushyuhe, ubu imbaraga zanjye zose ngiye kuzishyira kuri Amalon, mbere ya COVID -19 hari gahunda y’uko tuzamumurikira Album ya mbere, tugiye gukora cyane ku mishinga ye.”

Iyi ndirimbo nshya ya Amalon mu buryo bw’amajwi yakozwe na Knoxbeat mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Kingston Isaac.

Reba indirimbo nshya ya Amalon

Amalon wari umaze amezi arindwi acecetse, yasohoye indirimbo ye nshya “Ngire nte”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .