Amalon na Shaddyboo bambaye umwambaro w’ubucakara mu ndirimbo ikoze nka filime igiye gusohoka (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 Ugushyingo 2019 saa 01:42
Yasuwe :
0 0

Bizimana Amani wamamaye mu muziki nka Amalon ari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo nshya yitwa "Byukuri" imeze nka filime yakinanyemo na Shaddyboo basanishije imibereho yabo nk’iy’abacakara bo mu 1845.

Iyi ndirimbo nshya ya Amalon amashusho yayo ashingiye ku nkuru y’umusore n’umukobwa bahuriye mu bucakara.

Aba bakoreshwaga mu murima w’ipamba, baje gukundana. Kidobya yabaye umwana w’umutware wakunze umukobwa w’umucakara (Shaddyboo).

Nyuma yo gukundwa n’umwana w’umutware nyamara asanzwe akunda bikomeye umusore bakorana ubucakara, uyu mukobwa wahawe izina rya “Imani Umwiza“ yigiriye inama yo gucikana na Amalon wahawe izina rya “Lilangwe Zipande”.

Bamaze gucika, umwana w’umutware wari wakunze ‘Imani mwiza’ yarabahize ahitamo kwica Amalon (Umusore w’umucakara) uba ukorana na Shaddy Boo.

Mbabazi Shadia umaze kuba icyamamare ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda nka Shaddy Boo akunze kenshi kugaragara afasha abahanzi batandukanye mu gufata amashusho y’indirimbo zabo.

Dj Pius ureberera inyungu z’umuziki wa Amalon yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo bafatanyije kuyandika.

Igitekerezo cy’amashusho y’iyi ndirimbo akozwe nka filime avuga ko cyazanywe na Sasha Vybz ari nawe wayifatiye amashusho [mu gace kamwe ka Afurika y’Iburasirazuba katatangajwe] akanayitunganya.

Bitegerejwe ko iyi ndirimbo izasohoka mu Cyumweru gitaha, ikaba igiye kubanziriza iyo Amalon yakoranye na Weasel wo muri Uganda banaherutse nayo kuyifatira amashusho.

Umva indirimbo ’kontrola’ Amalon yaherukaga gushyira hanze

Muri iyi ndirimbo Amalon na Shaddyboo baba ari abacakara bakundaniye mu mihangayiko yo gusoroma ipamba
Shaddyboo nk'umucakara ari gusoroma ipamba
Amalon nk'umucakara usoroma ipamba akina muri iyi ndirimbo yitwa “Lilangwe Zipande”
Umutware uba warafashe aba bacakara bamukorera mu mirima
Umwana w'umutware uba ukunda Shaddyboo, agirira ishyari Amalon bikarangira amwivuganye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza