00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuriro watse hagati ya Yago na Djihad, ibikangisho n’amashusho y’urukozasoni biba intwaro

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 August 2024 saa 01:16
Yasuwe :

Ibintu byafashe indi ntera hagati ya Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad na Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago Pon Dat ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’aho Yago ashyiriye hanze amashusho y’urukozasoni ya Djihad, akanahunga igihugu avuga ko hari agatsiko k’abantu bashaka kumwica.

Ni amashusho y’urukozasoni ya Djihad yashyizwe hanze na Yago mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Kanama, ayaherekeresha amagambo agaragaza ko ari we wayasangije abamukurikira.

Yago yashyize hanze ayo mashusho ayanyujije kuri Instagram, icyakora nyuma aza kuyasiba nubwo yari yamaze gukwira hose.

Bije bikurikira inkubiri yo guterana amagambo hagati ya Yago n’abo yise abanzi be, ngo bamaze igihe bashaka kumwicira izina no kumwivugana.

Mu bo Yago afata nk’umwanzi we harimo na Djihad, ndetse mu biganiro bitandukanye bamaze igihe bashyira ku mbuga nkoranyambaga, hagaragayemo guterana amagambo no gutukana.

Djihad ntiyahakanye amashusho yashyizwe hanze, gusa akavuga ko hari undi muntu uyarimo utigaragaje, asa nk’aho afata nk’umugambanyi.

Ati “Amashusho yafashwe’ n’uwo twari turi kuvugana kandi nari mbyiteze ko ijya hanze, naranabyifuzaga kuko nari ndambiwe amagambo yanyu. Mbonye igisubizo cyiza kandi cyihuse. Ikibazo ni uko uwo twavuganaga batamwerekana."

Imvano y’inzigo ya Yago na Djihad

Inkundura y’amagambo hagati ya Yago na Djihad ntabwo ari nshya kuko bamaze igihe barebana ay’ingwe ndetse umwuka mubi wabo ukagaragarira ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro bitambuka ku miyoboro ya Youtube.

Umwuka mubi hahati ya Djihad na Yago wazamutse mu 2023 ubwo hadukaga inkuru z’umukobwa witwa Zecky B bivugwa ko yabyaranye na Yago.

Icyo gihe Yago yagaragazaga ko ibiri kumuvugwaho ari akagambane ari gukorerwa na DJ Brianne afatanyije n’inshuti ye magara Djihad.

Uko Yago yahakanaga inkuru zo gutera inda uwo mukobwa niko Djihad na DJ Brianne bakazaga ibyo gushyira hanze ibimenyetso, bagaha ibiganiro kenshi uwo mukobwa wavugaga ko yatewe inda na Yago.

Iby’inda byaje kubura gica birangira inkuru zabyo zigenze gake ariko iteranamagambo no guhigana hagati ya Yago na Djihad byo birakomeza.

Ibintu byaje kuba bibi kurushaho mu minsi ishize ubwo Dabijoux wahoze ari umukunzi wa Yago, yagezaga ikirego cye mu bugenzacyaha ashinja uyu musore bahoze bakundana kumukangisha kumusebya.

Uyu mugore yashinjaga Yago kumwambura amafaranga arenga miliyoni 24Frw, yayamwishyuza akamukangisha ko azashyira hanze amashusho ye y’urukozasoni.

Djihad yongeye kubizamukiraho ajya ku ruhande rwa Dabijoux, kugeza aho Yago na we abigaragaje nk’umugambi ukomeje wo kumusebya.

Intambara ya Yago yatangiye bushya, ahangana n’uwo ari we wese ukoresha imbuga nkoranyambaga wamuvugaga mu cyo yise kwirwanaho ndetse asaba abafana be biswe ’Big Energy’ guhagararana na we muri urwo rugamba.

Ni inkundura yaranzwe no guterana amagambo gukomeye buri wese afite ibyo ashinja mugenzi we, Yago agashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge na we agashinja Djihad nkuryamana n’abo bahuje ibitsina.

Kugeza ubu Yago yamaze gutangaza ko yabaye ahungiye muri Uganda mu rwego rwo gukiza amagara ye, gusa yizeza ko azakomeza guhangana n’abatamwifuriza ineza.

Yago yavuze ko yahisemo kuva mu Rwanda ku mpamvu zo guhunga agatsiko bamaze imyaka ine bahanganye
Yago yashyize hanze amashusho ya Djihad yambaye ubusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .